Nyagatare: Umuturage yafatanywe igisa nk’uruganda rukora ikinyobwa kitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare yafashe Nkuriyingoma Phocus wakoraga ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina ry’Umuneza. Yafatanwe litiro zacyo 1,400, afatirwa mu Kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nkuriyingoma yari amaze ibyumweru birenga bibiri akora kiriya kinyobwa kandi nta byangombwa afite bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze ntibari bazi ko akora icyo kinyobwa.

Yagize ati “ Gufatwa kwa Nkuriyingoma kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batubwiye ko bamaze iminsi babona za moto zijya mu gipangu uriya mugabo yakoreragamo zigakurayo ibintu batazi. Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, kuri uyu wa Gatandatu saa sita z’amanywa nibwo yafashwe dusanga nta cyangombwa na kimwe afite kimwemerera gukora kiriya kinyobwa ndetse nta zindi nzego z’ubuyobozi zibizi.”

CIP Twizeyimana avuga ko Nkuriyingoma yafatiwe ahantu mu gipangu kiri ahantu hadakunda kugera abantu mu rwego rwo kwihisha ubuyobozi. Yanavuze ko ibintu yamvangaga akora kiriya kinyobwa n’uburyo yagikoraga bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abakinywa.

Yagize ati “ Nkuriyingoma amaze gufatwa yavuze ko mu gukora kiriya kinyobwa(Umuneza) yacaniraga amazi agashyiramo Tangawizi, isukari ikaranze yabaye ikivuge, Ubuki n’indi misemburo. Yarangiza akabibika ahantu(agatara) nyuma y’iminsi 3 agashyira mu macupa ya Pulasitike akajya kubiranguza mu bakiriya be.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ruriya ruvange rw’ibintu akoramo iriya nzoga bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu wabinyoye, cyane ko nta nzego z’ubuzima cyangwa urwego rw’Igihugu rutsura ubuziranenge rwabipimye ngo zimwemerere gucuruza icyo kinyobwa.

Iyo yamaraga gukora izo nzoga yajyaga kuzicuruza kure y’Akarere ka Nyagatare kuko yari afite abakiriya mu Karere ka Gatsibo na Kayonza. CIP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda kunywa cyangwa kurya ibicuruzwa babonye byose byaje ku isoko kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Biriya bintu byose bavanga bishobora kugira ingaruku ku buzima bw’umuntu mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe gitinze. Icyo dukangurira abantu ni ukujya bagirira amacyenga ibintu byose babonye ku isoko ahubwo bakihutira gutanga amakuru bigakurikiranwe.”

Ibinyobwa bya Nkuriyingoma byahise bimenwa nawe ajyanwa mu buyobozi bw’umurenge acibwa amande hakurikijwe amategeko ndetse n’aho yakoreraga harafungwa.

Urwego rw’Igihugu rutsura ubuzirange(RSB) rukangurira abantu kujya bihutira kumenyekanisha ibyo bagiye gukora mbere y’uko bijya ku isoko kugira ngo uru rwego rusuzume ko icyo kinyobwa cyangwa ikiribwa kitazagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Uru rwego kandi rugaragaza amwe mu mabwiriza agomba kugenderwaho harimo nko kugaragaza izina ry’igicuruzwa, kugaragaza aho gikorerwa, kugaragaza ingano yacyo (litiro cyangwa Mililitiro), kugaragaza ibipimo by’imisemburo wakoresheje, itariki y’igihe icyo gicuruzwa kizatakariza agaciro n’igihe cyakorewe, amabwiriza yo kubika icyo gicuruzwa n’uko gipfunyikwa n’ibindi bitandukanye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo