Nyagatare: Hafashwe magendu y’imyenda ya caguwa

Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe imyenda ya Caguwa amabalo 11 yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Amabalo 8 yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nshimiyimana Francois ufite imyaka 30 naho mu rugo rwa Nyiraguhigwa Edinace w’imyaka 65 hafatiwe amabalo 3 ba nyiri iyi myenda Polisi iracyarimo kubashakisha kuko bahise bacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage hahita hategurwa igikorwa cyo kubikurikirana.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko bari bamaze iminsi babona abantu binjiza imyenda ya Caguwa mu ngo za bariya bantu, barabitubwiye tujyayo dusanga koko ni imyenda ya caguwa yinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu.”

CIP Twizeyimana avuga ko iriya myenda iva mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho yinjizwa mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe mu Murenge wa Tabagwe. Yakanguriye abantu kwirinda ibikorwa bya magendu kuko byabateza ibyago byinshi byo kuhahurira n’ibibazo birimo no kuba bahaburira ubuzima.

Yagize ati “Icya mbere ni uko ubucuruzi bwa magendu butemewe kuko ababukora baba barimo kunyereza imisoro y’igihugu, icyo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi iyo umuntu arimo kwinjira mu gihugu anyuze mu nzira zitemewe kandi abenshi babikora nijoro, ibi ubwabyo bashobora kubihuriramo n’ibibazo byo kuba babura ubuzima bitiranyijwe n’abagizi ba nabi.”

Muri aka Karere ka Nyagatare hakunze kwinjirira ibicuruzwa bya magendu ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo ikinyobwa cya Kanyanga , akenshi byinjirizwa binyujijwe ku mirenge ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda. Polisi ikangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibyo bikorwa batangira amakuru ku gihe, Polisi kandi iburira abishora muri ibyo bikorwa kuko itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo