Nyabihu: Yafatanwe udupfunyika 1664 tw’urumogi

Mumpera z’icyumweru gishize mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe polisi ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Mazimpaka Patrick w’imyaka 36 y’amavuko afite udupfunyika tw’urumogi 1664 ubwo yari mu modoka yo muri sosiyete itwara abagenzi ya RTICO yavaga Rubavu yerekeza I Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo iyo modoko isakwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati " Hakozwe ckeck point [gusaka] nyuma y’uko twari tumaze kumenya ko muri iyo modoka hashobora kuba harimo ibintu bitemewe. Yaje gusakwa hafatirwamo urumogi n’inkwezo za magendu byose byari bivanywe mu bice bya Rubavu."

CIP Gasasira akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi baba batwaye.

Yagize ati " Mukwiye kwitwararika ku mizigo yabagenzi mutwara kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mugihe mugize amakenga mu kihutira kumenyesha inzego z’umutekano."

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga amusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Kuri ubu Mazimpaka Patrick n’abandi 2 bfatanywe ibicuruzwa bya magendu bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinze ubugenzacyaha aho bafungiwe kuri station ya polisi ya Genda mu karere ka Nyabihu.

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo