Nyabihu : Umumotari yafatanwe inzoga zitemewe za ‘Blue sky’ azambariyeho

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu itangaza ko ku itariki ya 10 Werurwe ahagana saa yine z’amanywa, aribwo yafashe umumotari witwa Nturanyenabo Jean Bosco w’imyaka 25 ahetse mu mugongo we amapaki 360 y’inzoga itemewe ya ’Blue sky’.

Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukamira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:” Uyu mumotari yari avuye mu karere ka Rubavu yerekeza mu karere ka Musanze, ageze mu karere ka Nyabihu niho yafatiwe na Polisi ihakorera nyuma, y’uko umuturage ahaye Polisi amakuru ko hari umumotari uhetse ‘blue sky’ mu mugongo we ndetse yarengejeho umwambaro we w’akazi ."

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumuhagarika yasanze uyu mumotari koko ahetse izo ‘Blue sky’ mu mugongo we ameze nk’uhetse umwana w’uruhinja, yarengejeho imyenda isanzwe ye ndetse inyuma ashyiraho umwambaro w’akazi ko gutwara moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burengerazuba yavuze ko muri ako gace nanone mu cyumweru gishize hari harafatiwe umugabo wari mu modoka afite amapaki 600 y’iyo nzoga ya ‘Blue sky’ itemewe nyuma y’uko umuturage amutungiye agatoki Polisi.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abacuruzi n’abatunda ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi bafatwa bakoresheje amayeri anyuranye.
Ati: " Hari ababizengurutsa umubiri wabo bakabyambariraho imyenda, hari ababiheka mu mugongo bakarenzaho imyenda ukagira ngo ni abana bahetse, hari n’uwo twafashe abitwaye mu cyansi cy’amata, hari umugore twafashe mu kwezi kwa mbere arutwaye mu gihaza yarupfunyitsemo imbere neza, undi nawe twamufashe arutwaye mu mapine y’igare”.

Yakomeje avuga ko hani n’abafatwa babitwaye mu nkweto, mu ngofero ndetse n’abakoresha abana bato mu kubitwara.

CIP Kanamugire yagize ati:” Amayeri yose bakoresha turayazi kandi twiteguye kubafata no kubashyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo amategeko akurikizwe.”
Yibukije ko ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ari nyinshi kuko zitera ababikoresha gukora ibyaha bitandukanye nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.
"

Yasabye abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya cyane cyane batanga amakuru atuma hafatwa ababitunda n’ababikoresha. Yakomeje ashima uruhare rw’abaturage mu kubirwanya.

Yagize ati:” Ubu abaturage bazi neza kandi basobanukiwe ibyiza by’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha. Turabashima cyane kandi turifuza ko iyi mikoranire yakomeza kurushaho”.

Gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo