Nyabihu: Polisi yafatanye umugore udupfunyika turenga 4900 tw’urumogi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye umugore witwa Nyirantambara Mwavita w’imyaka 24 udupfunyika 4,950 tw’urumogi ubwo yari ari kuri Moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze uko yafashwe.

Ati " Abapolisi bacu bari mu kazi kabo gasanzwe ko kubungabunga umutekano mu muhanda Rubavu-Musanze, bageze mu mudugudu wa Cyivugiza akagari ka Rubaya Umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, haza moto yari ifite Pulaki RD 430 D ihetse uyu mugore witwa Nyirantambara, Polisi irayihagarika iranga ahubwo yirukira mu muhanda w’ibitaka, nibwo Polisi yayikurikiye, umumotari wari uyitwaye abonye bamukurikiye ayivaho ariruka asiga uyu mugore aho, bamusangana umufuka urimo udupfunyika 4996 tw’urumogi, bahita bamufata ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe uyu mumotari agikomeje gushakishwa."

Yavuze kandi ko Polisi ikorera muri aka karere ikunze gufata abantu nk’aba baba batwaye ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda kuko akenshi ziba zivuye Rubavu zerekezwa Musanze.

CIP Gasasira yihanangirije abagifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge ko Polisi izabafata bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati " Twamenye amayeri aba bagizi ba nabi bakoresha bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge kandi turi maso. Ikindi kandi abantu bose ubu bamenye ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’ubikoresha no ku bukungu bw’igihugu, bakaba batanga amakuru kuri aba bagizi ba nabi."

Yakomeje avuga ko akenshi ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage akaba yizera kandi ko uko kuzuzanya kuzakomeza.

Abakwirakwiza ibiyobyabwenge cyane cyane mu turere duhana imbibe n’ibihugu duturanye bafite amayeri menshi bakoresha babyinjiza, ariko akenshi batahurwa n‘inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bagatabwa muri yombi bataragera ku migambi yabo.

CIP Gasasira yunzemo ati " Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni icyaha mu Rwanda kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku muryango nyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu dukomeza gusaba abaturage ubufatanye mu kubirwanya, baha inzego z’umutekano amakuru y’ababyinjiza, ababicuruza n’ababikoresha kugirango dushobore kubirwanya.”

Ukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) z’amafaranga y’u Rwanda nk’u ko ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ibiteganya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo