Ngororero: Abaturage babiri bafatanwe toni y’amabuye y’agaciro

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32. Bafatanwe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatiwe mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yasanze mu rugo rwa Munyentwari hari ububiko (Stock) y’amabuye y’agaciro, bafatwa barimo kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacuruza ku mucuruzi uba mu Karere ka Muhanga usanzwe uyagura.

Ati” Bafashwe saa tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.”

Ubwo bamaraga gufatwa Munyentwari Theophile ari nawe nyiri ayo mabuye yavuze ko ayo mabuye ava ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero. Yavuze ko ikiro kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’amazu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.

Ati” Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.”

Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo