Ngoma: Hatashywe umushinga wo kuhira imyaka watwaye Miliyari 11 FRW

Kuri uyu wa kane taliki ya 12 Nyakanga 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , Nsengiyumva Fulgence yatangije ku mugaragaro umushinga wiswe Ngoma 22 wo kuhira hegitari 300 mu Karere ka Ngoma . Ni umushinga uherereye mu gishanga gihuza imirenge ya Rurenge na Remera mu Karere ka Ngoma.

Uyu mushinga watewe inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani binyuze mu mushinga wa JICA(Japan International Cooperation Agency). Weguriwe burundu Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, Nyakanaga 2018 ubwo hatangizwaga Igihembwe cy’Ihinga C.

Muri iki gice hagaragara ikiyaga gihangano abenshi bita damu, kirimo amazi, ibihombo binini bigomba kuzamura amazi, ikigega kinini, n’ibindi bikorwaremezo byateguriwe kwifashishwa mu kuhira ku buso buhera kuri hegitari 300 harimo hegitari 265 z’imusozi zizahingwamo imboga n’imbuto, ahakikije iki kibaya , no kuri hegitari 35 ziri mu gishanga zihingwamo umuceri. Uyu mushinga ukaba wuzuye utwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 11.

Abaturage bahafite imirima bahamya ko kuba batangirijwe iki gikorwa cyo kuhira no kuba bagiye kujya bahinga ibihe by’ihinga bitatu (Seasons 3) umusaruro wabo ugiye kwiyongera n’imibereho yabo igiye guhinduka.

Mu butumwa yagejeje ku bahinzi bafite imirima muri iki gishanga , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence yasobanuye impamvu y’uyu mushinga wo kuhira wa Ngoma 22 anasaba abahinzi kwita kuri ibi bikorwa byo kuhira mu mirima yabo ndetse nabimwe mu bikorwa remezo byahashyizwe mu rwego kuzamura imibereho y’umunyarwanda.

Yagize ati " Muri politiki y’ubuhinzi hateganywa ko ibihingwa by’ingenzi byatoranijwe ni ukuvuga bitanga umusaruro utubutse nka ahangaha rero muziko mu Ntara y’Iburasirazuba ni ahantu harangwamo izuba cyane ari nacyo gituma mu gihe cy’izuba abantu badahinga aha rero mu mushinga nk’uyu, iyo uje ucyemura icyo kibazo cyo kutabona amazi …imvura yagwa itagwa ni ikigaragara ko dushobora kweza ".

Yakomeje asaba aba bahinzi gufata neza ibi bikorwa babonye ngo kuko ari ibyabo.

Yagize ati " Nyabuna ibikorwa ni ibyanyu ntawundi bizagirira akamaro bizabanza kuri mwebwe… ariko rwose ibi bikorwa umuntu abibungabunge abirinde nkuko umuntu arinda isuka ye mu rugo cyangwa se inkono atekaho kuko ni ibikorwa byanyu ".

Uyu mushinga wo kuhira uhuriyeho imirenge ya Rurenge na Remera. Ni mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’izuba ryinshi ryatezaga amapfa abaturage bahafite imirima basaga 1300.

Mu gihugu hose hakaba huhirwa Hegitare ibihumbi 38 zuhirwa i musozi na hegitare ibihumbi 10 zuhirwa mu bishanga .

Uyu mushinga watewe inkunga n’Ubuyapani...Washyikirijwe Leta y’u Rwanda ku mugaragaro

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo