Ngoma: Babiri bafatanwe amafaranga y’amiganano arenga ibihumbi 60

Mu bikorwa bya Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Kane tariki ya 25 ku bufatanye n’abayobozi mu nzengo z’ibanze hafashwe abantu babiri bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano. Bafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65(65,000RWF), bafatiwe mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu wa Gisenyi.

Abafashwe ni Uwimana Vedaste w’imyaka 25 n’umugore we Tuyishimire Jeannette w’imyaka 18, bafashwe bamaze kuyaguramo ibicuruzwa andi bayabakije kuri telefoni.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze guha ariya mafaranga.

Yagize ati” Kuwa Kane tariki ya 25 Ugushyingo Polisi yabonye amakuru avuga ko Uwimana hari umuntu yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 mu iduka amaze kugura isukari n’amavuta yo kwisiga. Ni mugihe umugore wa Uwimana ariwe Tuyishimire yari mu kandi kagari kitwa Nyamugari muri Mugesera, nawe yafashwe arimo kubeshya abakozi babiri b’ikigo cy’itumanaho ngo bamubikire amafaranga kuri telefoni. Umwe yamubikije ibihumbi 25 undi amubitsa ibihumbi 35 y’amanyarwanda,zari inoti z’ibihumbi 5, yagiye kubishyura abaha amiganano.”

Amakuru akimara gutangwa hahise hashakishwa bariya bantu bafatirwa mu rugo rwabo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Nyamugari. Bahise bemera icyaha bemera no kwishyura amafaranga bari bajyanye ariko banga kuvuga aho bakuye ayo mafaranga y’amiganano.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru asaba n’abandi kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abakwirakwiza amafaranga y’amiganano cyangwa bakora ibindi byaha.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Zaza kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo