Ngoma:Abaturage bambuwe na rwiyemezamirimo miliyoni 33 FRW batangiye kwishyurwa nyuma yo gutakambira Perezida Kagame

Nyuma y’imyaka 5 abaturage batuye Mu Murenge wa Jarama , Akarere ka Ngoma bakoze mu materasi afite ubuso burenga hegitare 42 ba kamburwa na rwiyemezamirimo witwa Ntakirutimana Frorien miliyoni zisaga mirongo itatu n’eshatu (33.731.000 FRW), kuri ubu batangiye kwishyurwa nyuma yo gutakamba basaba ko Perezida Kagame yabafasha bakarenganurwa.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ku baturage bo mu Murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bamaze imyaka 5 yose barambuwe na rwiyemezamirimo wabakoresheje mu gukora amaterasi.

Bari baturutse imihanda yose mu gihugu bagera ku 1500. Bakoze amaterasi muri uwo Murenge, aho bakoze ahafite ubuso burenga hegitare 42. Rwiyemezamirimo witwa Ntakirutimana Florien wari uhagarariye kompanyi yitwa ECOCAS abambura miliyoni 33.731.ooo FRW. Icyo gihe basabaga ko Perezida Paul Kagame yabafasha kurenganurwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018 nibwo rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien yatangiye ibikorwa byo kwishyura aba baturage . Yahereye 33 muri 1500 bagomba kwishyurwa. Kwishyurwa kwa bke mu bafitiwe umwenda byateye urujijo mu baturage bafitiwe umwenda, bibaza niba abo bandi bazishyurwa cyangwa se batazishyurwa dore ko ari nabo benshi.

Mutabazi Emile utuye mu Mumurenge wa Jarama, Akagari ka Jarama Umudugudu w’Abiyunze wari umukuru w’abakozi yatubwiye ko atishyuwe kandi yari ahagarariye abakozi nabo bishyuye babishyuye make

Yagize ati " Ntabwo byatugendekeye neza kuko yishyuye abantu 33 bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe mu bantu 1500. Abishyura 1,422,000 FRW muri milioni 33,731,ooo RWF. Nanjye ubwanjye nanakozemo mbahagarariye abakozi narimfitemo ibihumbi 152,000RWF nabwo navuyeyo ntakintu ntwaye muri make byaducanze , ntibyatunejeje."

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare yatangarije Rwandamagazine.com ko impungenge zose abantu baba bafite ku byerekeranye n’uko rwiyemezamirimo ari bwishyure bacye zavaho kuko bumvikanye ko agomba kwishyura abaturage bose nta mubare runaka w’abaturage bavuganye ko agomba kwishyura.

Ati " Twahuye na rwiyemezamiriro tumwereka ko agomba kwishyura abaturage bose niba adashoboye kwishyura ubwo harakurikiraho izindi ngamba."

Abajijwe ko habanje kwishyurwa 33 mu barenga 1500 yagize ati " Icya mbere nuko agomba kwishyura amafaranga abaturage bishyuza. Wenda byashoboka ko yaba yahereye kuri abo ariko nuko agomba kwisyura bose. Bari batarishyurwa none yatangiye kwishyura nimureke rero abanze yishyure abwire abandi uko bakishyurwa ariko icyo nzi cyo nuko agomba kwishyura bose.

Naho ibyo ngibyo byo kuvuga ngo agiye kwishyura 33 simbizi nuko agomba kwishyura abaturage agomba kwishyura ubwo wenda birashoboka ko yahereye ku bafite menshi ayandi akayashaka ariko icyo twumvikanye nuko agomba kwishyura."

Iki kibazo cyari kimaze imyaka irenga 5 harambuwe abasaga 1500 batuye impande n’impande z’Umurenge wa Jarama bakaba bakomje kwishyurwa na rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien uhagarariye company yitwa ECOCAS. Hishyuwe angana na miliyoni 1.422.000 RWF muri Miliyoni 33.731.000 FRW.

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo