Mu myaka 3 abantu 1.609 barigishije miliyari zisaga 40 FRW

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwavuze ko bugiye gukaza ingamba mu gukurikirana abanyereza umutungo w’igihugu. Bugaragaza ko mu myaka 3 ishize abantu 1.609 bakurikiranyweho kurigisa miliyari zisaga 40.

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birushaho kwiyongera kuko mu myaka 3 ishize bwakiriye dosiye 1.736. Izigera ku 1.126 ziregwamo abantu 1.609 zagejejwe mu rukiko bakurikiranyweho kunyereza miliyari 40.3.

Muri bo abantu 1192 bahamijwe icyaha bategekwa kugarura miliyari 16.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Umushinjacyaha mukuru Mutangana J.Bosco yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ubushinjacyaha bugiye kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Ati " Muri dosiye 643 zabaye itegeko zifite agaciro ka miliyari zisaga 3, ubushinjacyaha bumaze kugaruza miliyoni 413.9 mu gihe agera kuri miliyoni 167.2 yatanzwe nk’amande."

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko abasaba amafaranga muri leta bakwiye kuyakoresha icyo bayasabiye aho kuyanyereza kandi ngo barazwi.

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga bikwiye ko inzego z’ubutabera zikora akazi kazo ko gukurikirana abanyereza umutungo w’igihugu aho kugira ngo umutungo w’abantu benshi wigire mu mifuka ya bamwe.

Muri gahunda yo gukomeza kurwanya abakora ibyaha bifitanye isano no kumunga ubukungu bw’igihugu, hagiyeho uburyo bwo gukorana n’ibihugu bitandukanye kugirango uwabihungiramo akurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu afatwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • jamborye valence

    nukuri pe ibi mdabirambiwe pe ntabwo tuzigera dutera imbere dufite amabandi nkaya atifuriza abanyarwanda iterambere barayatwara abana babo bakiga amashuri ahenze barubanda rugufi batanabasha kwishura byibuze ni 1000 ku kwezi kugirango umwana we abashe kurya kwishuri ibyo guhora muvugango tugiye kubikurikirana ahubwo ababakurikirana nabo bazarebwe murakoze

    - 22/09/2018 - 21:10
Tanga Igitekerezo