Mu itegeko rishya ... igihano gito ku bazajya bafatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge kizaba imyaka 20 y’igifungo...kugeza kuri burundu

Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abanyamahoteli, utubari, utubyiniro n’abafite amacumbi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Pascal Nyamurinda ndetse n’umuyobozi w’ihuriro ry’abatanga serivisi zo kwakira no gucumbikira abantu mu Rwanda (Rwanda Hospitality Association), Nsengiyumva Barakagwira.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi n’abacunga ibigo byavuzwe haruguru bagera kuri 250, Minisitiri Busingye yavuzeko iyi nama ari ingenzi kuko yiga ku kibazo cyugarije abanyarwanda. Yavuze ko abikorera bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kandi ko serivisi batanga nazo ari umusanzu ukomeye ku mutekano.

Yagize ati " Ni ibyo kwishimira kuba duhuriye hano twiga ku kibazo cy’ibiyobyabwenge kandi mu nzego zitandukanye , tuvuga ku kintu cyatuma ku mpamvu zitandukanye, ibyo dukora ejo cyangwa ejo bundi byahagarara ntagikozwe."

Yakomeje agira ati " Ibiyobyabwenge si ibyo kurya, si imiti, nta ntungamubiri bigira, ntitugomba kwirengagiza ibibera hanze hano, ntitugomba kurebera urubyiruko rwacu ruri mu biyobyabwenge n’iyo bataba abana bacu, tugomba kuvuga "Oya, ntibigomba kutubera mu maso."

Minisitiri Busingye yongeyeho ati " Ubu turaha tuvuga ibiyobyabwenge , hari bamwe mu bana bacu bari aho tutari barimo gukora bimwe mu byo turimo gufatira imigambi yo kurwanya, ntimugomba gutinya abakiliya banyu mwabona babirimo kabone n’iyo baba babazaniye amafaranga."

Yavuze ko ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwakabije muri iyi myaka kuko nko muri 2008, hakirwaga imanza 20 ku biyobyabwenge 20, none muri iyi myaka ziragera ku 3000.

Minisitiri Busingye ati " Iki ni ikibazo dufite kuko bituma udatekereza neza, nta buzima bwiza, bituma umuntu yishora mu byaha bitandukanye,...muri rusange, umutekano w’abantu n’ibyabo ntibyabana n’ibiyobyabwenge."

Yasabye abitabiriye inama kuba abafatanyabikora, bagatanga amakuru kuwo babona akora ibifite aho bihuriye n’ibiyobyabwenge , abasaba k obo n’abo bayobora mu kazi bakwiye kuba maso , ko twese dushyizeho akacu twabirwanya.

Minisitiri Busingye yavuze ko mu itegeko rishya rigiye kuzasohoka ku birebana n’ibiyobyabwenge, igihano gito ku bazajya bafatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge kizaba imyaka 20 y’igifungo, kikazageza ku gifungo cya burundu bijyanye n’uburemere by’icyaha.

Asoza yagize ati " Icy’ibanze twifuza ari ukurangwa n’ubushake, ubufatanye, gusangira amakuru n’ibindi byose bigomba kudufasha kugirango tugere ku ntego yo guca burundu ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko rwacu."

Mu ijambo rye, IGP Gasana yashimiye abitabiriye inama anavuga ko n’ubwo bakora akandi kazi ariko baje mu buryo bw’ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

IGP Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu

Batanze ibitekerezo binyuranye

Yavuze ko ibyinshi mu biyobyabwenge bikomeye bituruka mu bindi bihugu nka kokayine, heroyine,mugo, mayirungi, kanyanga n’izindi nzoga zitemewe byose byibanze mu rubyiruko birwangiza.

Yagize ati " Ntitugomba gutuma urubyiruko rwacu rwangirikira mu biyobyabwenge n’ibindibisindisha bafatira mu tubari,amahoteli,utubyiniro n’ahandi muyobora."

Yakomeje avuga ko amadosiye 3000 ajyanye n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ariyo yakozwe umwaka ishize , 4000 bafungiwe ibiyobyabwenge no kunywa ibisindisha biganjemo urubyiruko, naho 116 bamaze gufatwa kuva uyu mwaka watangira, 66 muri bo ni urubyiruko."

Aha yagize ati " Turasaba abakora serivisi zakira aba bantu kubabuza kujya mu tubari, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dutange amakuru atuma bitaba kandi dukumire bitaraba."

Birashoboka ko twabirwanya kugeza kuri 95 ku ijana, ndabasaba ubufatanye, inzego zose zirahari kdi ziteguye ubwo bufatanye."

Asoza IGP Gasana yavuzeko kujya mu biyobyabwenge ari uguta umuco, ubwenge n’icyerekezo maze avuga ko ntawabyemera ahubwo bigomba kurwanywa kandi ko ntacyananirana habayeho ubufatanye , abasaba gucuruza neza ariko hatarimo ikintu cy’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda mu ijambo rye, yavuze ko Umujyi ugomba gukura ariko zimwe mu nkingi ugomba gukuriraho, iy’ibanze ari umutekano, abawutuye bakaba aribo babifitemo inyungu kurusha abandi ngo kuri we, ibi ntibyagerwaho nta bufatanye.

Yagize ati " Akazi mukora tugaha agaciro kandi mufite uruhare mu mikurire y’umugi, niyo mpamvu mugomba no kugira uruhare mu guca akajagari n’ibindi bibangamira imikurire y’umujyi, dufatanya muri byose."

Nk’uhagarariye abaturage, turizeza ubufatanye n’abashoramari mu buryo bw’umutekano kuko twese tuwufitemo inyungu, tugomba kuwufata nk’ikintu duhuriyeho kandi tukawubumgabunga."

Nsengiyumva Barakagwira uhagarariye Ihuriro rihuza abatanga serivisi zo kwakira no gucumbikira abantu (Rwanda Hospitality Association) yavuze ko batewe ishema n’ubufatanye na Polisi kandi ibikorwa bya Polisi aribo bifitiye inyungu nk’abacuruzi kurusha abandi bose.

Barakagwira yagize ati " Ndizeza ko ubu bufatanye na Polisi buzakomeza kandi tuzatunganya n’ibindi byose bitaragerwaho hagamijwe umutekano w’abo twakira , ibyabo n’abanyarwanda muri rusange."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo