Mahamadou Issoufou wa Niger yabimburiye abandi kugera mu Rwanda

Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger niwe wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu kugera mu Rwanda mu nama idasanzwe y’Afurika yunze Ubumwe, AU idasanzwe.

Iyi nama idasanzwe izasinyirwamo amasezerano ku isoko rusange ku mugabane (African Continental Free Trade Area) . Izabera i Kigali muri Convention Centre tariki 21 Werurwe 2018.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 nibwo Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger yageze mu Rwanda yakirwa na Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame.

Perezida Brahim Ghali wa Sahrawi Republic (Sahara Occidental) niwe wabaye uwa kabiri mu kugera mu Rwanda, na we yakirwa na Perezida Kagame.

Muri iyi nama, hategerejwe abakuru b’ibihugu bagera kuri 26. Ibindi bihugu bizohereza ababihagarariye bari ku rwego rwa Visi Perezida, Minisitiri w’intebe cyangwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Perezida Museveni wa Uganda na Muhammadu Buhari wa Nigeria bamaze gutangaza ko batazayitabira.

Isoko rusange ku mugabane wa Africa ni intambwe ya mbere mu ntego Africa yihaye mu kerekezo 2063.

Uyu mushinga ujyana n’indi yo koroshya ubucuruzi mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, no gushyiraho urupapuro rumwe rw’inzira ku Banyafurika.

Mahamadou Issoufou, Perezida wa Niger niwe wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu kugera mu Rwanda

Brahim Ghali wa Sahrawi Republic niwe wakurikiyeho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo