Macron yakiriye Perezida Kagame muri Champs Elysée

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018 nibwo Perezida Kagame yageze i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwa kabiri aba ahagiriye nyuma y’imyaka itatu. Yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa. Yamwakiriye muri Champs Elysée, ingoro ikoreramo abakuru b’igihugu cy’u Bufaransa.

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga no ku iterambere ry’Ibigo biciriritse yiswe VivaTech.

Urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa buri gihe ruba ruteye amatsiko, kubera umubano w’ibihugu byombi utarigeze umera neza. Uru rugendo ari na rwo rwa gatanu mu myaka 16.

Mu ba perezida bane bayoboye u Bufaransa kuva Jenoside yahagarikwa, harimo Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy, François Hollande na Emmanuel Macron uriho ubu, Sarkozy ni we wagerageje kugarura umubano n’u Rwanda ariko abandi bose ntibigeze bacana uwaka na rwo.

RFI yatangaje ko aba bayobozi bombi bari bugirane ibiganiro byihariye ku; uko Ubufaransa bwatera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ubumwe bwa Africa, kuri candidature ya Minisitiri Louise Mushikiwabo bivugwa ko ashaka kwiyamamariza kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ndetse no ku mibanire hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Tariki 14 Gicurasi 2017 nibwo Emmanuel Macron yahererekanyije ububasha na François Hollande asimbuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, atangaza ko azagarurira icyizere Abafaransa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo