Amateka ya Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, OIF (Organisation Internationale de la Francophonie) mu gihe cy’imyaka 4 ayibereye umunyamabanga mukuru mbere y’uko habaho andi matora muri 2022.

Aramutse agiriwe ikindi cyizere ashobora kuzatorerwa indi manda imwe. Azajya akorera i Paris mu Bufaransa kuko ariho hari icyicaro cya OIF.

Louise Mushikiwabo yavutse muri 1961 i Jabana (ubu ni mu Karere ka Gasabo). Ni umuhererezi mu muryango w’abana icyenda.

Amashuri abanza ndetse n’ay’iyisumbuye yayigiye mu Mujyi wa Kigali. Muri 1981 yize mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR). Yahize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Icyongereza. Yarangije muri 1984 ahita abona akazi ko kwigisha mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali mu gihe cy’imyaka 2.

Muri 1986 yagiye gukomereza amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’indimi no gusemura (Languages and Interpretation) muri Kaminuza ya Delaware.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye muri 1988, Mushikiwabo yakomeje gukorera akazi muri Amerika mu gihe kigeze ku myaka 20, nyuma yimukira muri Tunisia gukora muri Banki ya Afurika itsunda Amajyambere (African Development Bank). Yakozemo imirimo inyuranye harimo no kuyobora icyiciro cy’itumanaho.

Muri 2008, yasabwe na Perezida Kagame kuza muri Guverinoma y’u Rwanda. Yabanje kuba Minisitiri w’itangazamakuru nyuma muri 2009 agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ari nawo mwanya yari akiriho kugeza ubu.

Mu 2006 yasohoye igitabo ‘Rwanda Means The Universe’ yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer. Ni igitabo cyibanda cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mushikiwabo kandi yakunze kwandika inkuru zinyuranye zanyujijwe mu binyamakuru byandikirwa kuri Internet ndetse n’ibisohoka mu mpapuro.

Mu 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ikinyakuru Jeune Afrique cyamushyize mu bantu bavuga rikijyana ku mugabane wa Afurika.

Umuryango wa OIF washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

Madame Mushikiwabo atorewe manda y’imyaka ine. Abaye umunyamabanga mukuru wa kane uyoboye uyu muryango nyuma y’umunyamisiri Boutros Boutros Ghali (1997-2002), umunyasenegali Abdou Diouf n’umunyakanada Michaëlle Jean (2014-2018).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Igendere Kandi uzagire akazi keza

    - 13/10/2018 - 21:08
Tanga Igitekerezo