Kwitabira amashuli y’incuke biracyari hasi ku bana bato - MINEDUC

Minisiteri y’uburezi irasaba abafatanyabikorwa bayo gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke kuko ariho uburezi bushingiye. Abanyamadini nk’abafatanyabikorwa mu burezi bo baravuga ko bagiye kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko kwitabira uburezi bw’abana b’incuke biri ku kigero cya 20.6%. Isaac Munyakazi umunyamanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, avuga ko uburezi bw’abana b’incuke bukirimo icyuho.

Yagize ati " Uburezi bw’abana b’incuke aha mu Rwanda buracyarimo icyuho aho abana bangana na 20.6% ari bo bagana amashuri y’incuke, aha rero minisiteri y’uburezi iragaragaza ko hakiri icyuho bitewe n’uko ireme ry’uburezi rishingira ku kuba umwana yarateguwe akiri muto."

Mu nama yahuje inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda, abafatanyabikorwa biganjemo abanyamadini biyemeje kuzamura umubare w’abana bagana amashuri y’incuke.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko imaze guhugura abarimu 1,600 bigisha mu mashuri y’incuke, basanga abayobozi bashinzwe uburezi mu turere. Leta y’u Rwanda kandi ifite intego y’uko muri 2024 umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke uzagera kuri 54% naho muri 2030 ugere ku 100%.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo