Kurwara indwara yo kuvura kw’amaraso byatumye ayikoraho ubushakashatsi

Christine Ashimwe warwaye indwara yo kuvura kw’amaraso gukabije (Blood Clots) ikamuzahaza, yahisemo kuyikoraho ubushakashatsi kugira ngo imenyekane kuko yica.

Ashimwe wiga mu ishuri rikuru ryigisha iby’ubuzima rya University of Global Health Equity rikorera mu Rwanda, avuga ko iyo ndwara yibasira ababyeyi bakimara kubyara, kubera ko ku bigo nderabuzima akenshi badahita bayimenya, igashobora kwica umuntu kandi ntihamenyekane ikimuhitanye.

Iyo ndwara ngo ni akabumbe k’amaraso kajya mu mutsi wo mu gice runaka cy’umubiri ntigatume amaraso atembera, niba ari nk’akaguru kakabyimba, kakababara cyane ndetse no ku ruhu hagahisha.

Ashimwe wiga mu ishuri rikuru ryigisha iby’ubuzima rya University of Global Health Equity rikorera mu Rwanda yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyo ndwara yibasira ababyeyi bakimara kubyara, kubera ko ku bigo nderabuzima akenshi badahita bayimenya, igashobora kwica umuntu kandi ntihamenyekane ikimuhitanye.

Iyo ndwara ngo ni akabumbe k’amaraso kajya mu mutsi wo mu gice runaka cy’umubiri ntigatume amaraso atembera, niba ari nk’akaguru kakabyimba, kakababara cyane ndetse no ku ruhu hagahisha.

Ati " Abaganga bose guhera hasi bakagombye kumenya ibimenyetso biyiranga, uwo bigaragayeho agahita yoherezwa mu bitaro bifite ibikoresho byabugenewe kuko yica vuba. Nkanjye wayirwaye nzi ububi bwayo, ari yo mpamvu nakoze ubu bushakashatsi”.

Icyifuzo cye nyuma y’ubwo bushakashatsi ngo ni uko abafata ibyemezo bakongera iyo ndwara mu byo bagiramo inama umugore utwite ugiye kwa muganga kwipisha.

Uretse abatwite, iyo ndwara ngo inibasira abarwayi batinda mu bitaro, abarwaye kanseri, abafite umubyibuho ukabije, ababazwe kubera kuvunika kw’amagufa ndetse n’abakomeretse bikabije, ngo ni ngombwa rero ko abantu bigishwa ibijyanye n’ibimenyetso by’iyo ndwara kugira ngo ubibonye yihutire kureba umuganga.

Ubushakashatsi bwe bwerekana ko mu bantu 150 yabajije mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, CHUK n’iby’Umwami Faisal byose byo muri Kigali, 14 bonyine ari bo bazi iby’iyo ndwara.

Ashimwe warwaye kuvura kw’amaraso gukabije muri 2015 ariko ikagenda igaruka n’ubwo yivuzaga, ngo byatumye ashaka uko amenya abandi bayirwaye anashyiraho ihuriro.

Ati " Kuva 2015 nayirwaye inshuro enye ahantu hatandukanye harimo no mu bwonko ngira Imana ndayirokoka. Byatumye nshaka abandi bayirwaye twishyira hamwe ngo tuyiganireho ndetse dushake n’uburyo bwo gukangurira abantu kuyimenya, bayivuze, cyane ko kuyirinda bigoye”.

Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubushakashatsi ku buzima (AHRQ) kivuga ko bumwe mu buryo bwo kwirinda iyo ndwara harimo gukora kenshi imyitozo ngororamubiri, kutamara igihe kinini umuntu yicaye, kwirinda kurya umunyu mwinshi no kwirinda umubyibuho ukabije hanyuma ugakurikiza inama z’inzobere mu kuvura iyo ndwara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka ku isi abantu ibihumbi 900 barwara iyo ndwara, muri bo abari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 300 ikabahitana.

Ubu mu Rwanda harategurwa ubukangurambaga kuri iyo ndwara, bukazaba ku ya 13 Ukwakira 2018, umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kuyizirikana.

Ukuguru kwafashwe n’iyo ndwara kurabyimba, kugahisha kandi kukababara cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo