Kuri Noheli, abantu 4600 nibo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera arakangurira abaturarwanda kwirinda imyitwarire ishobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 irimo kuranga bamwe na bamwe. Yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

CP Kabera yavuze ko ku munsi wa Noheli tariki ya 25 Ukuboza mu gihugu hose hagaragaye abantu 4,600 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Hanagaragaye abantu benshi mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, aba bantu bakaba barateje umuvundo ku buryo bashobora kwanduzanya COVID-19. Yaboneyeho kugira inama abantu kubahiriza amabwiriza kandi bagategura ingendo zabo hakiri kare.

Yagize ati” Bariya bantu barenga ibihumbi 4,600 mu gihugu hose bafatiwe mu makosa atandukanye nko kutambara agapfukamunwa, abafunguye utubari batabifitiye uburenganzira n’abacuruzaga inzoga mu masaha atemewe ya nijoro.Hanagaragaye abantu bakoresheje ibirori bitubahirije amabwiriza.”

CP Kabera yagarutse no kubantu barimo kugaragara bajya gusura abarwayi b’icyorezo cya COVID-19 kandi babizi neza ko bitemewe ndetse abibutsa ko gukwirakwiza indwara ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati” Hari imyitwarire irimo kuranga abantu bamwe twavuga ko birenze kudohoka ahubwo ni ugutinyuka. Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga haherutse gufatirwa abantu 16 bari mu rugo rw’umuntu wanduye COVID-19 baje kumusura. Abo bantu barapimwe bigaragara ko harimo n’abandi 3 baje bafite ubwandu bwa COVID-19, nanone mu ijoro rya Noheli muri ako karere hafatiwe abandi baje gusura uwanduye COVID-19. Aba bose kandi usanga biteretse inzoga barimo gusangira nta kibazo bafite. Byadutse muri iyi minsi ntituzi aho byaturutse kuko bamwe muri abo bantu baba banambaye amasaha yambikwa abanduye COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje yibutsa abantu ko hari itegeko rihana umuntu wese ukwirakwiza indwara ku bushake, yavuze ko abafashwe barwaye bagiye kwitabwaho kwa muganga ariko aho bazakirira bazakurikiranwa mu mategeko. Yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyane cyane muri iyi minsi mikuru kugira ngo hatazafatwa ingamba zigoye bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo.

Yavuze ko muri rusange umunsi mukuru wa Noheli warangiye mu gihugu hari umutekano usesuye aho kuva kuri Noheli kugeza ku cyumweru nta mpanuka njyanamuntu yabaye kandi ni nako byari bimeze mu minsi itatu yabanjirije umunsi mukuru wa Noheli. Yasoje yifuriza abaturarwanda gusoza neza umwaka wa 2021 binjira mu mwaka wa 2022 mu mahoro birinda icyorezo cya COVID-19 n’ibindi byaha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo