Kirehe: Yiyitiriraga Polisi akambura abaturage

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020, Polisi ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara yafashe uwitwa Habimana Jean Bosco ufite imyaka 29 wiyitaga umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha, DASSO ndetse akaba yari atunze umwamboro wa Polisi y’u Rwanda ibi akaba yabyifashishaga yambura abaturage amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Habimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari umuntu wiyita umukozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) akaba yagendaga yaka amafaranga abafite ababo bafunze abizeza ko azababafungurira. Ndetse yanasanganwe ikarita y’urwego rw’umutekano rwa DASSO n’imyenda ya Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Uyu musore yaragendaga akavugana n’abakuru b’imidugudu akababaza abantu bafite bafunze n’imiryango yabo yamara kubamenya akabasanga akababwira ko ari umukozi wa RIB nibamuha amafaranga azakurikirana abantu babo bafunze bagafungurwa”.

Akomeza avuga ko uyu musore hari n’ubwo yagendaga yerekana ikarita y’akazi mu rwego rw’umutekano mu turere (DASSO) kuko mu mwaka wa 2017 yigeze gukorera uru rwego akaza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.

CIP Twizeyimana avuga ko uyu musore yafashwe ubwo yari agiye guhura n’umukuru w’umudugudu wa Rurama muri uyu murenge wa Gahara amubaza iby’umuturage utuye muri uwo mudugudu wari ufunze agirango amufunguze abaturage bahita bahagera bamubaza ibyangombwa.

Yagize ati: “Ubwo yari ari kumwe n’uwo mukuru w’umudugudu abaturage bahise bahagera babaza uyu musore icyangombwa kimuranga ababwira ko yakibagiriwe mu rugo bamusaba ko bajyanayo bakajya ku kireba. Niko guhita bihutira guha amakuru Polisi n’inzego z’ibanze bajya iwabo wa Habimana abereka ikarita ya DASSO yitwazaga avuga ko ariyo yerekanaga ayita iya RIB.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko bageze iwabo w’uyu musore bahasanze imyenda ya Polisi avuga ko yayikuye i Gishari mu kigo cya Polisi ubwo yari yaragiye mu mahugurwa ahabwa abitegura kujya mu rwego rw’umutekano rwa DASSO.

CIP Twizeyimana yongeye gukangurira abaturage kujya bashishoza bakitondera abantu nk’aba baza biyitirira inzego badakorera bagamije kubatwara ibyabo. Abasaba ko mu gihe babonye abantu nk’aba bajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Kuri ubu Habimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Gatore kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo