Kirehe: Uwacyekwagaho kwangiza amashanyarazi mu baturage yafatanwe metero 40 z’insinga

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe yafashe uwitwa Misigaro Jean d’Amour w’imyaka 40 afatanwa metero 40 z’insinga z’amashanyarazi. Yafatiwe mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gahara, Akagari ka Nyakagezi, Umudugudu wa Mugaruka II.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwa Misigaro byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu midugudu ya Rurama na Rubira yo mu Kagari Nyakagezi nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi bagacyeka ko ariwe wiba insinga.

Yagize ati” Mu ijoro rya tariki ya 9 ni iya 10 abaturage bo muri iriya Midugudu babuze umuriro babimenyesha ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG). Abakozi b’iki kigo baraje basanga hari urusinga runini ruvana umuriro kuri transformateur ruwugeza mu ngo z’abaturage, bahise bahashyira urundi. Polisi yatangiye iperereza kugira hamenyekane uwaciye izo nsinga ariko abaturage bakaba baracyekaga Misigaro, abapolisi bagiye iwe tariki ya 12 mu gitondo basanga koko iwe hari insinga zireshya na metero 40 atabasha gusobanura aho yazikuye.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere Misigaro acyetsweho kwangiza insinga kuko no mu ntangirio z’uku kwezi ku Ukwakira yari yafashwe ashyikirizwa ubugenzacyaha ariko parike iza kumurekura. Yakomeje agaya bamwe mu baturage bangiza ibikorwaremezo Leta iba yagejeje ku baturage ndetse bikabagiraho ingaruka.

Ati” Uriya muturage yavaga mu mudugudu atuyemo akajya mu yindi midugudu akangiza insinga z’amashanyarazi bakabura umuriro. Biriya yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko bityo akaba agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye arimo kwangiza ibikorwaremezo Leta yegereza abaturage. Yanabasabye kurushaho kwicungira umutekano mu rwego rwo kurinda ibyo bikorwa binyuze mu gukora amarondo ya nijoro.

Misigaro yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatore kugira ngo hakorwe idosiye.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: ‘’Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo