Kirehe: Mu myaka ibiri, abana b’abakobwa basaga 1200 batewe inda zitateganijwe

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe hagaragajwe ko abana b’abakobwa batwe inda zitateganijwe mu myaka 2 ( 2017-2018) basaga 1200 ariko ngo ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi kikaba cyarahagurukiwe n’inzego zitandukanye.

Ni ikibazo cyagarutsweho ku wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe igamije kurebera hamwe uruhare rw’umuturage n’umufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kirehe.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko iki kibazo ahanini giterwa n’abashukisha amafaranga aba bana b’abakobwa bigatuma bamwe bata ishuli abandi bakaba mu buzima bubi.

Ni ikibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye mu rwego rwo gukumira iki kibazo aho ubuyobozi bw’Akarere bufite ingamba zitandukanye harimo ubufatanye n’inzego z’umutekano.

Muzungu Gerard , Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yemera ko iki kibazo gihari bagihagurukiye ariko asasa uruhare rwa buri umwe ngo gikemuke.

Yagize ati " Twaratangiye. Ni ikibazo turikurwana nacyo. Ni ikibazo gifite ingaruka mbi mu muryango w’abanya-Kirehe n’abanyarwanda muri rusange ariko noneho gifite n’imiterere igoye isaba n’uruhare rw’ababyeyi cyane …Turacyakorana n’inzego z’umutekano abo tubonye mu babateye inda barafatwa ni ikintu twashyizemo imbaraga, biri no mu mihigo yacu ni urugamba reero tugomba gufatanya twese."

Mu mibare igaragazwa n’ibigo by’ubuzima muri aka Karere igaragaza ko abatewe inda mu myaka ibiri 2017 na 2018 basaga 1200, mu babateye inda 49 nibo bakurikiranywe n’inzego z’umutekano.

Ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganijwe ni ikibazo rusange mu Rwanda ariko by’umwihariko Intara y’Iburasirazuba ikaza ku isonga mu Ntara zose zigize igihugu.

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo