Kirehe: Babinyujije mu muganda, biyubakiye amashuri afite agaciro k’asaga miliyoni 24 FRW

Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe bashyikirijwe igikombe cyo ku rwego rw’igihugu nyuma y’aho babaye indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda umwaka wa 2017/2018 bakaza ku mwanya wa mbere mu gihugu. Babigezeho nyuma yo kwiyubakira ibyumba bitatu by’amashuri abanza binyuze mu muganda n’ubwitange bw’abaturage byose bifite agaciro ka Miliyoni 24.987.896 FRW .

Kuri uyu wa gatandatu taliki 14 Nyakanga 2018 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque nibwo yashyikirije abaturage batuye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyacyerera Umudugudu wa Nyabubare Igikombe na sheki Miliyoni ya 2.500.000 FRW.

Bamwe mu baturage bagize uruhare mu iyubakwa ry’aya mashuri batangarije Rwandamagazine.com ko kuri bo ari igisubizo ngo kuko abana babo bakoraga uregendo rurerure bajya mu ishuli, byanatumaga bamwe bata ishuli . Abana ngo bari basanzwe bakora kilometero 14 kugenda no kugaruka ku ishuri.

Uretse umuganda w’ukwezi bajyaga gukora kuri ayo mashuri, banatangaga amafaranga 2500 FRW kuri buri rugo mu zigize Umurenge wa Kigarama. Ubwitange bwabo bwageze ku gaciro k’asaga miliyoni 9 (9.353.156 FRW) naho agaciro k’umuganda bakoze kagera kuri miliyoni 15 zirenga (15.634.700 FRW).

Harerimana Cyriaque, yabwiye abari muri uwo muganda bo mu Murenge wa Kigarama ko iyo umuntu atazi uko uburere buhenda atinya kubushoramo .

Yagize ati " Bajya bavuga ngo iyo utazi uko uburere buhenda atinya gutangamo igishoro yubaka uburere, igikorwa mwakoze kirahenze……ikintu mwakoze kirimo umutekano, umuntu wize neza akarerwa neza agaturana na bagenzi be neza ntabwo ashobora gutuma haba umutekano mucye ".

Asoza yijeje aba baturage ko n’ubuyobozi bw’igihugu bugiye gufatanya n’Akarere kubafasha bukabongereaho ibindi byumba anabibutsa ko bafite uburenganzira bwo gusaba inkunga bakeneye.

Ati " Ndagirango mbemerere yuko mbere yuko mutangira umwaka w’amashuri utaha mu kwa mbere,turakorana n’Akarere tubabakire ibindi bymba bibiri n’andi mashuri….ni ukugirango tubereke ko iyo mwumvise gahunda z’igihugu za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ntabwagenda ngo yicare, mufite uburenganzira bwo gusaba inkunga mukeneye mukamenya ngo tuzabafasha tubabe hafi ".

Iki gikorwa kikaba cyahuriranye no gutangiza igihembwe cy’umuganda aho cyatangijwe n’igikorwa cy’umuganda wo kubaka ubwiherero bw’ibyumba byubatswe n’aba baturage. Umuganda wakozwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafatanyije n’abashinzwe umutekano.

Biteganijwe ko ibi byumba by’amashuli byubatswe n’abaturage b’Umurenge wa Kigarama bizagamo abana barenga 400 mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Banki ya Kigali ikaba yifatanije n’abaturage b’umurenge wa Kigarama mu muganda inatanga amafaranga yo kugura intebe angana na 2.200.000 FRW Ku byumba bitatu abaturage biyubakiye.

Amashuri yiyubakiwe n’abaturage

Bakoze umuganda udasanzwe wo kubaka ubwiherero bw’ibyumba byubatswe n’aba baturage

Bahawe igikombe giherekejwe na Sheki ya 2.500.000 FRW

Abaturage bishimiye cyane iki gikombe

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo