Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru uwitwa Safari Habimana w’imyaka 27. Yafashwe acyekwaho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza ko Uwera Vanessa yikingije icyorezo cya COVID-19.
Safari yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu, yemeye ko yanditse Uwase mu bantu bamaze kwikingiza kandi atarabikora, yabisabiye imbabazi.
Yagize ati "Kuri ubu nari umunyeshuri muri kaminuza hano mu Mujyi wa Kigali, nakoraga nk’umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu kigo nderabuzima cya Kagugu kuko nari naratoranyijwe mu gufasha abakozi baho, njye nandikaga abagomba kwikingiza."
Habimana yavuze ko ubwo yandikaga abantu yaje kwandika inshuti Uwase Vanessa bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram. Yavuze ko yanditse imyirondoro ye mu rwego rwo kumufasha kuko yari azi ko ngo ashobora kujya ku yindi site akikingiza, Habimana yasabye imbabazi.
Uwase Vanessa yari yanditswe ku rutonde rw’abamaze kwikingiza yavuze ko yatunguwe ubwo yari ageze aho bakingirira abatanga urukingo bakamubwira ko yamaze kwikingiza.
Yagize ati "Mu kwezi gushize nibwo nahuriye na Habimana kuri instagram kuva icyo gihe twavuganiraga kuri telefoni gusa. Nyuma yambajije ko nikingije mubwira ko ntarabikora, yambwiye ko ashobora kunyandika mu bakingiwe nkazabona ubutumwa bugufi ko nakingiwe. Niko byagenze naje kubona ubutumwa ariko sinabyitaho nagira ngo ubwo butumwa nibwo nzerekana ngiye kwikingiza, gusa nageze i Gikondo aho bakingirira bambwira ko namaze kwikingiza birantungura. "
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Habimana yafashwe biturutse ku kuba hari umuntu yanditse nk ’uwakingiwe nyamara atarabikoze.
CP Kabera yagize ati " Iki ni kimwe mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubutumwa tugenera abantu bakora muri serivisi zo kurwanya COVID-19 ni uko batagomba kubifata nk’ibyoroshye, bagomba kumenya ko atari akazi koroshye. Niba waratoranyijwe muri izo nshingano ntibibe umwanya wo gufasha inshuti zawe kubona serivisi batigeze bahabwa."
Yakomeje avuga hari serivisi zimwe na zimwe zasubukuwe kandi kugira ngo uzigereho bisaba kuba ufite icyemezo cy’uko wakingiwe cyangwa wipimishije kandi izo nyandiko zigomba kuba ari umwimerere atari impimbano.
CP Kabera yibukije abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Habimana Safari yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza.
Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano
Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.