Kigali: Polisi yerekanye itsinda ry’abacyekwaho ubujura bwa Flat Screens

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 7 bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amateleviziyo y’abaturage, ni ubujura ahanini bakoreraga mu Mujyi wa Kigali. Aba bantu uko ari barindwi beretswe itangazamukuru ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ndetse n’amateleviziyo 7 bicyekwa ko bari baribye ndetse n’icyuma cya muzika (Piano).

Abagize iri tsinda bariyemerera uruhare rwabo aho harimo abajyaga kwiba, hakaba abatundanga ibimaze kwibwa, hakaba n’abaguraga ibyamaze kwibwa bakajya kubigurisha ahandi, bakabigura bavuga ko babonye imari ishyushye.

Ndungutse Etienne ariyemerera ko we na mugenzi we utarafatwa icyo bari bashinzwe kwari ukujya mu ngo z’abantu bakiba televiziyo. Avuga ko izo baheruka kwiba imwe bayikuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge izindi ebyiri bazibye i Nyamirambo ahitwa ku Cyitabi.

Yagize ati “Naje guhura na mugenzi wanjye (ntarafatwa) tuza kuganira uburyo twashakamo amafaranga menshi kuko we yari abimenyereye nibwo twatangiye kwiba amateleviziyo mu baturage. Iya mbere twayibye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, izindi ebyiri twazibye i Nyamirambo ahitwa ku Cyitabi. Iyo twamaraga kuziba twajyaga kuzigurisha uwitwa Bayingana nawe ari hano yafashwe, ariko imwe bayisanze iwanjye mu rugo ntarajya kuyigurisha.”

Ndungutse avuga ko iyo bajyaga kwiba babaga bafite ibiti n’ibindi byuma bifashishaga bica amadirishya y’amazu babaga bagiye kwibamo.

Mupenzi Shaffi, avuga ko we akazi ke kari ugutwara imodoka , aremera ko hari umuntu wamuhaga akazi ko gupakira amatelevisiyo akayajyanira Bayingana aho yakoreraga mu Gakinjiro ka Kiruhura. Mupenzi avuga ko nyuma yaje kumenyana na Bayingana noneho bakajya bafatanya kugurisha amateleviziyo yibwe.

Yagize ati” Hari uwitwa Idrissa yampaga akazi akanyishyura, akampa amateleviziyo nkayajyanira Bayingana nkoresheje imodoka natwaraga, nari maze kumujyanira televiziyo nini icyenda (Flat screen). Ntabwo nabaga nzi ko ari izo bibye usibyeko nabaga mbizi ko Bayingana acururiza mu Gakinjiro ka Kiruhura ibintu byakoreshejweho (Occasions) . Nyuma yaje kugirana ibibazo na Idrissa (ntabwo arafatwa) akajya ampa televiziyo nkazijyanira inshuti yanjye yitwa Paccy akaba ariwe uzigenera ibiciro akazigurisha.”

Bayingana Jean Paul aremera ko koko yajyaga agura amateleviziyo yibwe n’abajura kandi akabigura abizi ko ari ibyibano.

Yagize ati “Nibyo koko nari maze igihe kinini ngura amatereviziyo yibwe nanjye nkajya kuyagurisha ahandi, nari maze kugura iziri hagati ya 18 na 19. Ni icyaha nemera kandi nkanagisabira imbabazi, hari hageze ko ntangira gufatanya n’inzego z’umutekano nkagaragaza abajura nkareka kugura ibyibano ku bajura.”

Bayingana avuga ko amateleviziyo yajyaga ayagura n’abajura batandukanye bamwe atibuka, ariko ngo yahoranaga ubwoba ko igihe kizagera agafatwa. Avuga ko icyamuteraga kugura ibintu byibwe ari uko yabiguraga ku mafaranga makeya nk’imari ishyushye akajya kwiyungukira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru nyuma yo kwibwa bigatuma Polisi itangira gushakisha abacyekwaho ubwo bujura. Yakanguriye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose.

Ndungutse Etienne yavuze ko yari afite mugenzi we bafatanyaga kwiba amateleviziyo bakajya kuyagurisha, ngo hari ayo bagurishije Bayingana

Mupenzi Shaffi aremera ko yajyaga azanira Bayingana Televisiyo zibwe, ariko ngo nyuma nawe baje kujya bakorana mu kugurisha televiziyo zibwe

Bayingana Jean Paul aremera ko yari amaze kugura televiziyo zibarirwa hagati ya 18 na 19 zabaga zimaze kwibwa abaturage

Amateleviziyo 7 n’icyuma cya muzika (Piano) byari byaribwe

Yagize ati “Twari tumaze ibyumweru bibiri tumenye aya makuru y’agatsiko k’abajura bibaga abaturage amateleviziyo ndetse n’abayagura. Abaturage bamaze kuduha amakuru dutangira kubashakisha, hagiye hafatwa umwe akavuga bagenzi be.”

CP Kabera yakanguriye abantu kwirinda ubujura bakareba indi mirimo bakora, anakangurira n’abantu kwirinda kugura ibyo babonye byose ngo kuko bagiye kubigura kuri macye.

Ati “ Tuributsa abantu kwirinda kugura ibintu babonye byose ngo kuko bigura makeya, ibyo bita imari ishyushye. Turakangurira abantu kandi kwirinda kugura ibintu bidafitiwe inyemezabwishyu (Facture) kuko akenshi usanga ari ibyibwe.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana abanyabyaha bose harimo n’abajura. Yavuze ko bariya bantu 7 bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha noneho byabahama bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; Iyo kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro; Iyo uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta; Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abantu batandukanye bacyekwaho ibikorwa by’ubujura bubera mu mujyi wa Kigali.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo