Kigali: Polisi yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Aba bose bafashwe mu masaha ya nijoro kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama.

Nsengiyumva Mutangana Paul ni umwe mu beretswe itangazamakuru, yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ubwo yarimo kurya muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza ibiryo ariko aza gutungurwa no gufatwa n’abapolisi bamupimye bagasanga afite igipimo cya 2.

Yagize ati” Inzoga yo narayinyoye icupa rimwe ndimo kurya muri resitora i Kabuga, nageze mu Karere ka Kicukiro saa tatu z’ijoro abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barampagaritse ntwaye imodoka barampima basanga mfite alukoro ingana na 2.”

Nsengiyumva yavuze ko ahakuye isomo ndetse akangurira n’abandi bashoferi n’abandi batwara ibinyabiziga kujya birinda gutwara banyoye ibisindisha.

Ati” Mbikuyemo isomo kuko nafunzwe iminsi itanu kandi n’umukoresha wanjye ashobora kunsezerera mu kazi. Ndagira inama abashoferi bagenzi banjye n’abandi bose batwara ibinyabiziga kujya birinda kunywa ibisindisha igihe cyose bazi ko bari butware. Iyo wanyoye ibisindisha ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kugenzura ikinyabiziga utwaye.”

Shyirakera Michel nawe yavuze ko yanyoye icupa rimwe arimo kurya ari iwe mu rugo, asubiye ku kazi yasanze abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda basanga afite igipimo cya 2.3. Shyirakera avuga ko atari azi ko iyo umuntu arimo kurya ashobora kugira igipimo kingana kuriya.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Bafatiwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali. Yongeye kwibutsa abantu ko ntawe ugomba gutwara ibinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Ati” Turongera gukangurira abantu ko batagomba gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, uko ibinyabiziga byiyongera turasaba n’abantu kugira umuco wo kubitwara batanyoye. Ntabwo Polisi izigera itezuka kugukangurira abantu kwirinda ayo makosa ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”

CSP Sendahangarwa yakomeje aburira abantu ko itegeko ririmo kuvugururwa igihe ryarangiye hari ubwo uzajya ufatwa utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha azajya ukamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo