Kigali n’uturere 8 muri Guma mu rugo...Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/ Ministry of National Unity and Civic Engagement. Iyi Minisiteri nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021.

3. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira, ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Hashingiwe ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka na virusi igenda yihinduranya, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

o Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown); guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

o Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro:

a. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze n’imyidagaduro birabujijwe.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirabujijwe.

Icyakora imodoka zitwara abakozi bajya mu bikorwa byemerewe gukomeza zizakomeza gukora. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Ibiro by’Inzego za Leta n’iby’abikorera (public and private offices) birafunze. Abakozi bose bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, keretse abacuruza ibiribwa (amasoko), imiti (za farumasi), ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

f. Amashuri yose, harimo na za kaminuza arafunze. Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta muri Nyakanga-Kanama 2021 azatangwa na Ministeri y’Uburezi.

g. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

h. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

i. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

j. Pisine (swimming pool) na SPAs izakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k . Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

o Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu Gihugu

1. Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM).

m. Ingendo hagati y’Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima n’izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

n. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

0. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

p. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

q. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

r. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

s. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM). t. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

u. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

v. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

w. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID -19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka na virusi igenda yihinduranya, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID -19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo