Kigali: Hafashwe abantu 9 bacyekwaho kwiba za televiziyo, mudosabwa n’amatelefoni.

Kuwa gatatu, 05 Gicuransi, 2021 Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Polisi yeretse itangazamakuru abantu 9 bacyekwaho kwiba za televiziyo, mudosabwa n’amatelefoni. Batanu nibo bacyekwaho kuba bajyaga mu ngo bakiba bakabizanira abandi bane bakabigura, hafashwe televiziyo 7, telefoni 6 na mudasobwa imwe.

Gatera Anastase ariyemerera ko we na mugenzi we Nsengimana Donat bamaze umwaka urenga biba mu ngo z’abaturage mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bari bamaze kwiba televiziyo nini 5(flats). Ati” Twabanzaga kunyura ku ngo z’aho turibwibe tukarebera mu idirishya televisiyo batunze, nijoro nka saa cyenda twaragarukaga tukica urugi cyangwa idirishya dukoresheje ibyuma, ntabwo twacukuraga inzu. Nabikoranaga na Nsengimana Donat noneho we agashaka abantu baza kuzigura, twari dufite abakiriya bagera kuri batanu abo nzi ni babiri abandi ni Nsengimana ubazi.”

Akomeza avuga ko muri iryo joro iyo bamaraga kwiba hari umumotari mugenzi wabo bahitaga bahamagara akaza kubatwara n’ibyo bamaze kwiba.

Gatera avuga ko iyo bamaraga kwiba izo televiziyo bajyaga kuzigurisha uwitwa Kiboge(uyu nawe yamaze gufatwa) izindi bazigurishaga undi ukirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano. Gatera avuga ko Televiziyo imwe nini bayigurishaga guhera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Akomeza avuga ko tariki ya 02 Gicurasi yari yibereye mu Karere ka Nyarugenge mu gitondo saa yine abona abantu baje kumufata baramujyana. Aravuga ko yicuza ibyo yakoze asaba abandi bantu biba gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwiba si byiza.

Muhoza Vedaste niwe Gatera yita Kiboge, uyu akurikiranyweho kuba ariwe waguze ebyiri muri televiziyo 5 zibwe na Gatera na Nsengimana Danot. Muhoza aremera ko koko izo televiziyo yaziguze ariko azigura atazi ko ari izo bibye, aremera ko hari umumotari wamuhamagaye amubwira ko hari umuntu ufite televiziyo agurisha.

Ati”Hari umumotari w’inshuti yanjye wampamagaye ambwira ko hari umuntu ufite akabiri kahombye akaba ashaka kugurisha televiziyo nini(Flats) yakoreshaga muri ako kabari. Naragiye ndazigura mu Karere ka Nyarugenge nzisanga ahantu hari akabari nyuma ziza kuba ibibazo ko ari inyibano none nafashwe.”

Muhoza avuga ko izo televiziyo yaziguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 410, imwe yari mu bwoko bwa Sumusung ifite Puse 55 indi yari mu bwoko bwa bwa Sony ifite Puse 43.

Kamali Patrick ni umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu, avuga ko nawe yibwe televiziyo nini ifite puse 55 ndetse akaba yayibonye mu zibwe zigafatwa. Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu gukurikirana abacyekwaho kwiba bakaba bafashwe. Kamali avuga hashize ukwezi abantu bishe idirishya ryo mu cyumba cy’uruganiriro iwe batwara televiziyo yari irimo ndetse na mudasobwa imwe ariko yo ntiraboneka. Avuga ko akimara kwibwa yahise atanga ikirego anabimenyesha Polisi aribwo hatangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu 9 bose hari hashize hafi ukwezi bakurikiranwa, byari biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Mujyi wa Kigali bamenyesha Polisi ko bibwe. Yashimiye abaturage batanze amakuru aboneraho no gukangurira abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hatangire gushakishwa abibye. Yaburiye abagifite ingeso yo kwiba ko utarafatwa nawe ni igihe cye kitaragera.

CP Kabera ati” Iyo abaturage batanze amakuru turayakurikirana, aba bantu 9 harimo 5 bicyekwa ko bibaga, 4 baracyekwaho kugura ibyo babaga bamaze kwiba. Byumvikane ko utafashwe uyu munsi n’ejo yafatwa, ni ikibazo cy’igihe gusa, icyo tuba dukeneye ni amakuru. Hibwe nde? yibwe iki? atuye hehe? bamwibye iki? Yibwe ryari? Icyo Polisi ikora ihita ikurikirana abo bajura ikabafata kandi ni kenshi twerekana abafashwe bacyekwaho ubujura ndetse bakabyiyemerera.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu biba cyangwa n’undi wese wabitekerezaga ko yabireka kuko nta kintu kiza bazunguka usibye gufatwa bagafungwa. Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego abanyabyaha bose bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo