Kigali: Bamwe mu baherutse gukorera ibirori kwa Kimenyi Yves beretswe itangazamakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama Polisi yeretse itangazamakuru umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kimenyi Yves n’abandi bantu baherutse kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakorera ibirori mu rugo rwa Kimenyi Yves. Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Aganira n’itangazamakuru Kimenyi yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo inshuti z’umuryango zamusabye ikaze mu rugo rwe kugira ngo bakorere ibirori umugore we witegura kubyara.
Yasabye imbabazi ku makosa yakoze n’abakunzi be anatanga ubutumwa ku barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati "Barabinsabye ndabibemerera, mu rugo twari umunani ariko ubu haracyabura abandi batatu. Byari ibirori byo gutungura umugore wanjye witegura kubyara, ni ibirori byitwa Baby shower. Ndasaba imbabazi Polisi kuko twarabaruhije kugira ngo badufate. Ndanasaba imbabazi abakunzi banjye, nk ’umunyezamu w’ikipe y’Igihugu hari ukuntu ibi bintu bimpungabanyije ariko ndagerageza kwitekerezaho nongere mbyutse umutwe."

Ingabire Habibah ni umwe mu bamaze gufatwa nawe yari mu bateguye ibirori byabereye kwa Kimenyi. Yemeye amakosa yo kuba barateguye ibirori bya mushuti wabo utwite kandi bakabitegura mu bihe bitemewe kubera icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko yitabye Polisi yijyanye, agira inama na bagenzi be bakirimo kwihisha kuyishyikiriza bagasobanura ibyo bari barimo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bateraniye mu rugo kwa Kimenyi Yves baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bamaze kubikora bashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Yakanguriye abakirimo kwihisha inzego z’umutekano ko bagomba kugana Polisi bakisobanura.

Ati"Iyo wishe amabwiriza cyangwa wakoze icyaha nta mpamvu zo kwihishahisha kuko ntaho wakwihisha inzego z’umutekano. Turabagira inama yo kugana Polisi bakisobanura."

CP Kabera yakomeje aburira abitiranya ubukwe n’ibindi birori, abibutsa ko ubukwe bwo bwemewe ariko ababukora nabo bakagira amabwiriza bagomba kubahiriza. Yongeye kwibutsa abantu ko ibindi birori bibera mu ngo bitemewe kandi amabwiriza arasobanutse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuba Leta igenda yorohereza bimwe mu bikorwa bigafungura bitavuze ko abantu bagomba kibyitwaza bakarenga ku mabwiriza kuko iyo amabwiriza yubahirijwe neza bituma n’izindi serivisi zifungurwa.

Ati” Korohereza bimwe mu bikorwa si umwanya wo kwica amabwiriza yatanzwe kuko iyo amabwiriza yubahirijwe bituma habaho gukomorera izindi serivisi nazo zigakora.”

Yakomeje agaragaza ko abarenze ku mabwiriza hatitawe igihe yabikoreye azajya akurikiranwa abihanirwe, uwo bizamenyekana ako kanya cyangwa bikamenyekana hashize iminsi azafatwa ahanwe.

Kimenyi Yves yasabye imbabazi ku makosa bakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ingabire Habibah yemeye amakosa akangurira bagenzi be kwishyikiriza Polisi bagasobanura ibyo bakoze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo