Kigali: Bafatanywe amavuta yo kwisiga atemewe
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo Polisi yerekanye Nizeyimana Damascene na Twiyongere Jackson bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara aho bacuruzaga amoko atandukanye y’amavuta atemewe harimo ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.
Ubwo berekwaga itangazamakuru, Nizeyimana yavuze ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka yatangiye ubucuruzi bw’amavuta atemewe, yafatanwe ubwoko bugera ku 10 bwiganjemo ayitwa mukorogo. Yavuze ko amwe yayahabwaga n’abantu bayakura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo andi akayahabwa n’abayakura mu gihugu cya Uganda.
Yagize ati” Polisi yamfashe tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo insanze aho ncururiza mu Nyakabanda. Aya mavuta ya mukorogo nyazanirwa n’abagore bayakura muri Congo ariya ya Movit Jelly nyazanirwa n’umuntu uyakura muri Uganda, bose simbazi mbona bayazana nkayagura.”
Twiyongere Jackson nawe yavuze ko abapolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo bamusanze aho yacururizaga mu isoko rya Kimisagara bakamusaka bagasanga afite amoko 6 y’amavuta ya Mukorogo na Movit. We avuga ko yari amaze umwaka wose acuruza ayo mavuta, yavuze ko hari abantu bagendaga bayamuzanira buhoro buhoro. Twiyongere na Nizeyimana baremera ko bashutswe n’inyungu iri muri ayo mavuta birengagiza ko barimo gukora icyaha.
Twiyongere yagize ati” Ndimo kwicuza , aya mavuta nayashoyemo amaranga menshi ariko ubu ntakundi ndahombye. Ubutumwa naha abandi bacuruzi baba bacuruza aya mavuta ni uko babireka kuko byangiza ubuzima bw’abantu bikanaguteranya n’Igihugu kuko ntabwo yemewe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage batanze amakuru, ayo makuru agatuma bariya bantu bafatwa. Yaburiye abantu birirwa bagenda bakwirakwiza amavuta ndetse n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha kandi ko ari ikibazo cy’igihe bazagenda bafatwa.
Ati” Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ari nayo adufasha gufata aba bantu.”
CP Kabera yanakanguriye abantu kwirinda kwisiga amavuta yose yaciwe ku isoko ryo mu Rwanda kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.
Ati” Ati” Ariya mavuta azwi ku izina rya mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. Turasaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakatumesnyesha aho acururizwa kugira twamagane abayacuruza”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera ; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
TANGA IGITEKEREZO