Kigali: Abantu 16 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha y’ijoro

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe abantu 16 mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yagenwe yo kuba abantu bageze mu rugo, umunani (8) muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru, batanu (5) bafatwa mu ijoro ryo kuwa Mbere, mu gihe abandi batatu (3) baraye bafashwe mu ijoro ryakeye.

Aba bose uko ari 16 beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kamena ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko aba uko ari 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye barengeje amasaha yagenwe yo gutaha, bikaba byongeye kugaragara ko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere si n’ubwa nyuma tweretse itangazamakuru abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko tuzakomeza kubafata. Aba bantu bafashwe barengeje amasaha yo gutaha banatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, abapolisi babahagaritse babapimye basanga barengeje ibipimo.”

Yongeyeho ati “Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kiza muziko twakoraga ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro twigisha abantu mu ngeri zitandukanye, ducisha amashusho ku ma Televiziyo, tunyuza ubutumwa kuri za Radiyo, ku mbugankoranyambaga hose tugamije kwigisha abantu gutwara ibinyabiziga wasinze ibibazo bishobora guteza, tuvuga imibare y’impanuka iterwa n’abo bantu batawara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cyangwa n’ibindi bintu byatuma badatwara ibinyabiziga neza bityo bakagonga abantu bamwe bakahasiga ubuzima cyangwa bakagonga ibidukikije bakabyangiza tubabuza kubyirinda ariko biragaragara ko abantu bongeye kwirara.”

CP Kabera yibukije abatwara ibinyabiziga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bitabujije ko umuturarwanda wese utwara ikinyabiziga abigira inshingano ze kubahiriza amategeko y’umuhanda, abantu bakomeze kuzirikana kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ari nako bakomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda gutwara banyoye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zifungwa ndetse bagacibwa n’amande.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo