Mu Rwanda

Kicukiro: Umuturage yafatanwe amafaranga y’amahimbano arenga ibihumbi 100

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe Tuyishime Francois w’imyaka 28, yafatanwe amafaranga y’u Rwanda 118,000 y’amahimbano. Yafatiwe mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rebero.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera yavuze ko Tuyishime yafashwe biturutse ku mukuru y’umuntu yari agiye guha ariya mafaranga.

Yagize ati "Polisi yakiriye amakuru ko hari umukozi w’ikigo cy’itumanaho ubitsa,ubikuza akanoherereza abantu amafaranga wari ugiye kwamburwa na Tuyishime amuhaye amafaranga y’amahimbano. Yabanje kumuha inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu ahwanye n’amafaranga ibihumbi 10. Polisi ikimara kumenya aya mukuru yahise ishakisha Tuyishime."

SSP Masozera yakomeje avuga ko Tuyishime amaze gufatwa yasatswe mu mifuka y’imyenda ye basangamo izindi noti mpimbano zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 108.Harimo ibihumbi 95 by’inoti za 5000 na 13000 z’inoti y’igihumbi. Tuyishime avuga ko ayo mafaranga y’amahimbano yayahawe n’umuntu bari bamaze kugura telefoni.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro yakanguriye abantu kwirinda amafaranga y’amahimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu. Yashimiye umuturage (Agent) watanze amakuru bigatuma Tuyishime ahita afatwa, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)