Kicukiro: Banejejwe n’imireko bahawe n’urubyiruko rw’aba ‘Guides’ (AMAFOTO)

Kabasinga Pauline na Mukandekezi Mediatrice, ababyeyi 2 bo mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga banejejwe n’imireko y’amazi bagenewe n’aba Guides bo mu ishuri rya Groupe Scholaire Murambi bari kumwe n’abandi 8 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019 nibwo abo ba Guides bashyikirije iyo mireko ababyeyi bo mu Murenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, Umudugudu wa Murambi.

Mukandekezi Mediatrice, umwe mu bashyikirijwe umureko yashimiye cyane aba ba Guides.

Ati " Ndabashimiye cyane. Sinari nziko mwantekerezaho. Ubusanzwe najyaga kureka mu baturanyi ariko ubu mbonye igisubizo, Imana ibahe umugisha."

Laetitia Mujawamariya , Umukozi ushinzwe ibikorwa by’aba ‘Guides’ yatangaje ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwigisha abantu kuzigama amazi.

Ati " Nugufasha sosiyete kwiga kuzigama amazi y’imvura ava ku mabati no kubafasha kugabanya isuri iterwa n’ayo mazi duhereye ku miryango itifashije. Tubikora mu turere twinshi. Ubu hari hatahiwe akarere ka Kicukiro."

Laetitia Mujawamariya avuga ko ibikorwa byo gukangurira abantu gufata amazi avuye ku mabati babimazemo amezi 3. Aho bamaze gutanga imireko n’indobo zo gufata amazi ni mu turere rwa Rwamagana na Kicukiro kandi ngo barifuza no kubikomereza mu tundi turere.

Laetitia Mujawamariya Umukozi ushinzwe ibikorwa by’aba ‘Guides’ asobanura impamvu batekereje iki gikorwa

Nzaramba Bosco, umukuru w’umudugudu wa Murambi yashimye iki gikorwa bakoreye mu mudugudu ayoboye

Ibi bikorwa aba Guides bo mu Rwanda bari kubikorana na bagenzi babo baturutse mu bihugu binyuranye harimo Kenya,Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Madagascar, Uganda, Bangladesh na Nigeria.

Baje bitewe na gahunda ikubiye mu yo bise YESS ( Youth exchange south to south) ikorera mu bihugu 13. Iha abana b’aba Guides amahirwe yo guhinduranya ibihugu bakiga umuco waho ndetse banakora ibikorwa by’aba Guides. Iyo bageze mu gihugu runaka, bagira ubukangurambaga bakora bitewe n’imiterere y’icyo gihugu. Ubu bari kwibanda ku kwita ku bidukijije.

Aba guides mu kinyarwanda bisobanura abayobozi. Umuryango w’aba guides ukorera ku isi hose. Washinzwe muri 1912. Watangijwe mu Rwanda muri 1980 ukaba nta dini wegamiyeho. Ukorera mu turere rwose. Ni umuryango udaharanira inyungu Utoza abana b’abakobwa kumenya kwiyobora kugira ngo bashobore kuyobora abandi mu gukora ibikorwa byiza.

Wita ku burere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa n’igitsinagore muri rusange, ubafasha kwiremamo icyizere, gukorera abandi ibikorwa byiza no kubafasha mu iterambere ryabo.

Aba Guides bo muri GS Murambi

Abambaye umukara ni aba Guides baturutse mu bihugu bitandukanye...uwambaye ubururu ni Umutoniwase Shemsa, Komiseri w’aba Guides mu karere ka Kicukiro

Bafatanyije n’umufundi gutunganya umureko

Bishimiye gukora igikorwa cy’urukundo

Mukandekezi yishimiye iki gikorwa yakorewe n’aba Guides

Mbere yo kwerekeza mu rundi rugo, babanje gufata ifoto y’urwibutso

Berekeje mu rundi rugo

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo