Kicukiro: Abagore 2 bafatanywe imifuka 6 y’urumogi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu. Photo:RNP

Mu mukwabu wakorewe mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017, wasize abagore 2 bafatamwe imifuka 6 y’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu yavuze ko iyi mifuka 5 ipima ibiro 86 yafatiwe mu rugo rw’umugore witwa Gloriose Mukansanga w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Zuba, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama. Kugeza ubu nyiri ugushijwa iki cyaha ntarafatwa, Polisi igatangaza ko acyihishe.

Undi mufuka upima ibiro bigera muri 30 wasanzwe mu rugo rwa Jacqueline Uwamahoro w’imyaka 33. Uyu mufuka nawo wafatiwe mu Mudugudu wa Zuba.
Supt. Emmanuel Hitayezu ati “ Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, twahawe amakuru n’abaturage bo muri Kigarama yerekeye abagore bacuruza , bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge muri aka gace. Abapolisi bagiye gusaka inzu 2 , basangamo ibiyobyabwenge nubwo abakekwa bahise bacika, tukaba tukibashakisha.”

Nkuko uyu muvugizi yakomeje abisobanura, ngo aba bagore bari bari ku rutonde rw’abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko.

Supt. Hitayezu yunzemo ati “ Ku bufatanye n’abaturage, ‘community policing’, urubyiruko rukorera ubushake, irondo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, twabashije kumenya ahantu hava ibi biyobyabwenge muri Kigali n’ababibagemurira. Twamaze gufata bamwe muri bo, turacyashakisha n’abandi. Iyi ni intego Polisi y’u Rwanda yihaye yo gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge duhereye aho bituruka.”

Kurwanya ibiyobyabwenge ni imwe mu ntego z’ibanze Polisi y’u Rwanda yihaye kugira ngo hanakumirwe ibindi byaha bijyana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nko gufata ku ngufu, kwangiza abana, ubujura n’ibindi bikorwa n’abantu banyweye ibiyobyabwenge.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo