Kicukiro:6 bafatiwe muri Sauna iri mu rugo rw’umuturage

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena mu rugo rw’umuturage witwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rwa Gasana Vincent mu ngihe nyamara kuva tariki ya 21 Kamena amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yahagaritse izo serivisi.

Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rwa Gasana Vincent ryasanze muri urwo rugo harimo abantu 5 na Gasana wa Gatandatu ari nawe nyiri urugo. Uyu Gasana yagerageje kuvuga ko bariya bantu batari muri Sauna ko ahubwo bari baje kumusura. Gasana yemereye itangazamakuru ko mu rugo rwe hari abantu benshi ndetse bamwe bikanze abapolisi basimbuka urugo baracika.

Yagize ati”Aba bantu bari baje hano kunsura ndetse bamwe bikanze abapolisi bagira ubwoba bariruka basimbuka urugo. Nibyo abapolisi baje hano bansanga muri Sauna nyirimo njyenyine.”

Ubwo itangazamakuru ryageraga mu nzu ibamo iyo Sauna yo mu rugo rwa Gasana byagaragaye ko harimo ibyumba birimo ibitanda bitoya abantu baryamaho barimo no gukorerwa Massage.Binagaragara ko hari abantu bari bavuye muri iyo nzu.

Gasana yavuze ko asanzwe abizi ko Sauna zitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, yakanguriye n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza birinda iki cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Gasana Vincent abonye ko afashwe agerageza kwiregura by’amatakirangoyi avuga ko bariya bantu batari baje muri iyo Sauna.

Yagize ati” Twahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Gasana harimo Sauna ndetse no mu rugo rwe harimo abantu baje muri iyo Sauna, bamwe bikanze Polisi basimbuka urugo bariruka bariya birabananira Polisi irabafata. Gasana ibyo avuga ni amatakirangoyi arimo gushakisha impamvu yatuma bimworohera kuko nta n’ubwo abasha gusobanura impamvu bariya bantu bose bari iwe ndetse nta nasobanura impamvu hari ababonye abapolisi bakiruka bagacika.”

Mu rugo kwa Gasana harimo inzu itangirwamo serivisi za Sauna na Massage mu gihe bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yongeye gukangurira abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abibutsa ko igihe cyose bazajya babona bafatiwe mu makosa bazajya birinda kubeshya ahubwo bavugishe ukuri. Yagaragaje ko bamwe mu bantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo barimo gutuma imibare y’abandura iki cyorezo irushaho kwiyongera ndetse abandi bakaba barimo guhitanwa n’iki cyorezo.

Ati”Ibikorwa bitemewe bagomba kubyirinda, hagiye hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi n’ubu baracyafatwa ariko banze kubicikaho. Ubutumwa twabaha nibirinde ibikorwa bitemewe.Nibabirengaho Polisi izakomeza ibafate, aba batubahiriza amabwiriza nibo barimo gutuma imibare y’ubwandu ikomeza kwiyongera ndetse n’abahitwa n’iki cyorezo bagakomeza kwiyongera.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe guca amande abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Inzego z’ibanze zikaba zahise zifunga inyubako yakorerwagamo Sauna na Massage.
Abafashwe uyu munsi tariki ya 27 Kamena baje bakurikira abandi 13 bafashwe Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena nanone bafitiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo