Juba: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe na Loni

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt1, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Juba muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidali y’ishimwe mu kubungabunga amahoro.

Umuhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, David Shearer.Iyi Ntumwa ya Loni yashimye akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu butumwa zirimo, zikarinda umutekano w’abaturage muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati " Ndashimira umuhate wa buri wese uri hano, nkanashima akazi kanoze mwakoze hano muri Sudani y’Epfo. Umuhate n’ubunyamwuga bwanyu bwarigaragaje bidasubirwaho kandi mwatanze umusanzu ukomeye muri UNMISS."

Yakomeje avuga ko imidali bambitswe igomba no kubabera ikimenyetso cy’uko bahagarariye neza igihugu cyabohereje mu butumwa bw’amahoro, na Loni ubwayo bakoreraga.

Mu muhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wanitabiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Frank Kamanzi Mushyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo