RDF yohereje amakipe ayihagarariye mu mikino ya gisirikare y’Isi

Photo: Wuhan ahagomba kubera iyi mikino

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo itsinda ry’abakinnyi b’ingabo z’u Rwanda barimo abakina Imikino ngororamubiri yo kwiruka, Beach Volley, Taekwondo, hamwe no kurasa, berekeje mu gihugu cy’Ubushinwa, mu Mujyi wa Wuhan, ahagiye kubera imikino ya Gisirikare y’Isi.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 7 iteganijwe kuva uyu wa kabiri tariki 15 kugeza tariki 30 Ukwakira 2019.

Itsinda ry’abantu 18 niryo riserukiye Ingabo z’U Rwanda, rigiye riyobowe na Brig J B Ngiruwonsanga akaba ni umwe muri Komite Nyobozi y’iyi mikino ku rwego rw’Isi.

Ubwo yahaga impanuro abaserukiye RDF muri iyi mikino, Brig Gen Ngiruwonsanga yabasabye kuzaharanira isura nziza y’U Rwanda.

Ati " Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo igihugu cyacu kizagaragare mu isura nziza muri iyi mikino. RDF tugomba kurangwa na disipuline iri ku rwego rwo hejuru kandi tugaharanira gutsinda. Ntabwo gutsinda bizapfa kwizana ahubwo tugomba gushyiramo imbaraga tukabiharanira."

Iyi mikino izaba ihuje amakipe y’abasirikare azaturuka mu bihugu bigera ku 140 bizahatana mu mikino 27 itandukanye.

Iyi mikino niyo iri ku rwego rwo hejuru rw’imikino ya Gisirikare ku rwego rw’Isi. Ni imikino iba nyuma ya buri myaka ine kuva yatangira mu mwaka w’1995.

Imikino iheruka yabereye ahitwa Mungyeong muri Repubulika ya Korea, hari muri 2015.

Imikino y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti " Military Glory, World Peace".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo