Inka ye ikamwa litiro 38 ku munsi imaze kumugeza kuri byinshi

Domina Dusabe afie inka ikamwa litiro 38 ku munsi. Imaze kumugeza kuri byinshi ku buryo ngo adashobora kuyigurisha.

Inka ya Domina Dusabe yayise izina rya ‘Mbabazi’. Niyo yatsinze mu marushanwa y’inka zikamwa cyane ryabereye mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riheruka kubera ku Mulindi.

Inka ya Domina ni icyororo cyavuye ku bwoko bwa Jersey na Friesian. Mu irushanwa ry’umukamo yari ihanganye n’izindi nka 7. Zose uko ari inka 8 ni izo mu bwoko bwa Friesian, Jersey ndetse n’ibyororo byavuye kuri ubwo bwoko bwombi.
Inka yo mu bwoko bwa Friesian niyo yabaye iya 2 kuko ikamwa litiro 28 ku munsi. Inka yaherutse izindi ni iyo mu bwo Jersey ikamwa litiro 9 ku munsi.

Dusabe Domina nyiri iyo na ikamwa litiro 38 afite imyaka 52. Atuye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Avuga ko ayitaho cyane kugira ngo igire uwo mukamo.

Ati " Inka yanjye isobanuye byinshi kuri njye. Sinshobora kuyigurisha cyangwa se ngo mbe navuga ngo agaciro kayo ni aka."

Domina yabwiye New Times dukesha iyi nkuru ko agenekereje ayiha agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 FRW).

Bwa mbere Dusabe yorora inka hari muri 2005 ubwo yari afite imyaka 38. Yayihawe mu bantu batishoboye, ayihabwa n’umushinga Send a cow, umushinga ufite intego yo kurandura burundu ubukene mu baturage hibandwa cyane cyane ku bikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hamwe no kubungabunga ibidukikije.

Ubu Dusabe afite inka 4 harimo 3 zikamwa litiro 80 ku munsi. Mbere yo guhabwa inka ya mbere, ngo yacuruzaga ibishyimbo. Ubwo bucuruzi bwamwinjirizaga nibura ibihumbi 30 FRW ku kwezi.

Ati " Ubu ninjiza 300.000 FRW ku kwezi nyakuye mu mata nyuma yo kwishyura abakozi bose."

Amafaranga akura mu mata avuga ko yamufashije kwishyurira ishuri abana be harimo 2 bamaze kurangiza amasomo ya kaminuza. Umwe muribo aracyiga muri kaminuza naho abandi 2 bakaba bakiri mu mashuri yisumbuye.

Dusabe ati " Mu Rwanda twakunze kugira inka nyinshi ariko umukamo ukaba muke . Ariko ubu inka zacu ziri gukamwa cyane tubikesheje ubuyobozi bwiza n’imiyoborere myiza, tukaba turi gusarura imbuto zikomoka kuri iryo terambere."

Dusabe yahembwe ibihembo binyuranye harimo ibiryo by’inka, imiti ndetse n’igikoresho gikoreshwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’amata. Irushanwa ryatsinzwe na Dusabe ryari ryateguwe na RAB.

Dr Solange Uwituze ukuriye ubushakashatsi bw’ibikomoka ku matungo ndetse no gukwirakwiza ikoranabuhanga muri RAB yavuze ko amarushanwa nkayo afasha aborozi kurushaho kugaburira neza inka zabo ndetse bakazirinda indwara.

Yagize ati " Inka zacu zifite ubudahangarwa ku ndwara ariko zikaba zikamwa amata make. Turi gushyira muri gahunda porogaramu yo kuzitera izindi ntanga kugira ngo zibashe gutanga umukamo mwinshi."

U Rwanda rufite umusaruro w’amata toni 816.000 zivuye kuri 7000 , umusaruro wo mu mwaka wa 1995.

Domina Dusabe

Irushanwa ryo gukama ryitabiriwe n’inka 8

Inka ya Dusabe (iri i buryo) ikamwa litiro 38 ku munsi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo