Indege ya RwandAir yaparitse nabi nyuma yo kunyerera i Entebbe

Indege ya RwandAir yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu i Kigali igiye muri Uganda yanyereye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yageragezaga kugwa, bituma ihagaragara mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo gusa nta kibazo na kimwe abagenzi bagize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru y’iyi nsanganya.

RwandAir yatangaje ko indege yayo yo mu bwoko bwa WB464 yanyereye ku Mpuzamahanga cya Entebbe igaparika nabi, bitewe n’ikirere kibi cyazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Mata 2022.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa RwandAir ashimangira ko abagenzi bari muri iyo ndege bose babashije kuvamo ari bazima nta n’uwagize igikomere icyo ari cyo cyose.

Ikibazo cyo kuba indege yata umurongo igomba kuwamo (runaway excursion) gikunze kubaho ku ndege n’ibibuga by’indege bitewe n’impamvu zinyuranye mu gihe indege irimo guhaguruka cyangwa irimo kugwa.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo iyo ndege yanyereye ikisanga yarenzeho gato umuhanda wa kaburimbo iba igomba kunyuramo mu gihe igwa ku kibuga cy’indege.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo