Imyumvire n’imyemerere idasanzwe y’impunzi z’Abarundi ziherutse kuza mu Rwanda

Impunzi zisaga ibihumbi bibiri ziheruka kuza mu Rwanda, zinjiriye ku mupaka wa Rusizi, zivuga ko zihunze icyemezo cya leta ya Congo ishaka kuzisubiza i Burundi ziri kugaragaza imyemerere n’imyumvire idasanzwe.

Tariki ya 6 Werurwe 2018 nibwo izo mpunzi zinjiye mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akarere ka Rusizi kazicumbikiye katangaje ko zigoranye cyane kuko zitarya ibiribwa byose byatunganyirijwe mu ruganda zikaba kandi zitemera kuvurwa n’umuganga uwo ari we wese keretse abo bari kumwe nabo. Nta mwana wabo wemerewe gukingizwa, ntibarya amavuta, umunyu, isukari. Kuri ubu noneho bongeyeho n’ikindi gishya cyuko nta munyamakuru wemerewe kubafata amashusho abagaragaza mu maso kuko basobanura ko batinya ko wabafata imboni zabo.

Ibi byatumye kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Werurwe 2018 Minisiteri y’ubuzima ndetse na Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi n’Imicungire y’Ibiza , MIDIMAR zisura inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi aho izi mpunzi ziri.

Minisitiri muri MIDMAR Jeanne d’arc de Bonheur avuga ko bagiranye ibiganiro n’abahagarariye izi mpunzi hagamijwe gushaka umuti.

Minisitiri De Bonheur Jeanne d’Arc avuga ko yizeye ko ibiganiro bagiranye n’izo mpunzi bishobora gutanga umusaruro gusa na we mu mvugo ye asa naho yizeye ko bidakunze hari icyindi cyemezo cyafatwa

Dionise Nyandwi, umuyobozi w’izo mpunzi z’Abarundi wanze ko tumafata amafoto cyangwa amashusho tumuturutse imbere ngo tutamufata imboni z’amaso, yatangaje ko ibi biganiro bagiranye n’aba bayobozi bigoye cyane ko babyubahiriza. We yemeza ko bagiye kuganira na bagenzi be nibemera kubikurikiza bazabikurikiza ngo ariko we nk’umuyobozi akemeza ko bidashoboka.

Ku ruhande rwa HCR bo batangaza ko aribwo bwambere babonye umpunzi zifite imyumvire nkiyi. Izi mpunzi zigera ku 2579 zifite amabwiriza zishyiriyeho yuko nta wundi muntu wemerewe kubabara kereka aribo babyikoreye. Bavuga ko ari abemera Mana bo mu idini ya Gaturika, bakaba barahunze igihugu cy’Uburundi kubera ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo butemeraga amabonekerwa bavugako babonekewe na bikiramariya nyina wa Yezu.

Abenshi biganjemo urubyiruko bavugako uwo bikiramariya yabonekeye batamuzi ariko ko bagendera kubyo uyu mubyeyi nyina wa jambo yababwiye kuzibukira. Buri tariki ya 12 za buri kwezi bagira amasengesho yiriza umunsi wose basenga baririmba. Ibi byatumye n’aba bayobozi babasuye batabasha kuvugana nabo kuko aho bari bari bari bifitiye amashapure yabo basenga.

MIDIMAR itangaza inkambi ya Nyarushishi ifite ubushobozi bwo gucumbikira impunzi 600 gusa none izi zo zirenze umubare bityo ngo bidatinze barateganya kuzimurira ahandi.

Mbere yo kuza mu Rwanda izi mpunzi zari zikambitse mu nkambi ya Kamanyola iherereye mu Majyepfo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe zari zihamaze, ntizigeze zumvikana n’ubuyobozi bwa Congo, ku buryo no muri Nzeri abasirikare ba Leta ya Congo barashemo abagera kuri 18, nyuma y’imvururu zari zishyamiranyije impande zombi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo