Imyanzuro y’Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Kuva ku itariki ya 25 Gashyantare kugeza ku ya 02 Werurwe 2017, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 14 w’Abayobozi.

Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimiye abayobozi ku ruhare bagira mu Iterambere Igihugu kigeraho, ashimira n’abaturage bitabira gahunda zitandukanye z’iterambere.

Yakomeje yibutsa akamaro k’umwiherero anasaba buri wese kugira imyumvire mizima no gukora ibintu mu buryo bwihariye butandukanye n’ubwo abandi basanzwe bakoresha kuko Igihugu cyacu gifite amateka yihariye.

Yibukije kandi ko dukwiye guhuza ubushake (ambition) dufite bwo guteza imbere Igihugu n’ibyo dukora; turangwa no kwihutisha ibyo tugomba gukora (sense of urgency) kandi tugakomeza gukorera hamwe, dukorana umwete n’umutimanama kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.

Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bikurikira:

• Ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro y’Umwiherero wa 13 w’Abayobozi;

• Ikiganiro kigaragaza aho tugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020;

• Ibyagezweho na za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, imbogamizi zahuye nazo n’ingamba zo kwihuta mu iterambere;

• Kurushaho kunoza imitangire ya serivisi;

• Hakozwe kandi ibiganiro mu matsinda byari bigamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’ingenzi no gufata ingamba zo kunoza imikorere zikaba zizitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Gufata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragerwaho mu cyerekezo 2020, bigashyirwa mu mihigo ya buri Rwego bireba kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubikurikirana buhuriweho n’inzego bireba umunsi ku wundi (regular joint monitoring);

2. Kunoza ihuzabikorwa, imikoranire no guhanahana amakuru hagati y’Inzego zose z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta n’Inzego z’Ibanze hagamijwe kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta zose;

3. Kunoza imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry’imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko;

4. Gushyiraho ingamba zo gukoresha umuriro ugenda wiyongera no kuwukwirakwiza hirya no hino mu Gihugu, hibandwa ku nganda, mu mashuri, mu mavuriro n’ahandi haba ibikorwa bihuza abantu benshi;

5. Gushishikariza Abanyarwanda gushyiraho ingamba zinoze ziborohereza gutekesha Gaz n’ubundi buryo bugezweho butabangamira ibidukikije, ibyo bigakorwa mu ngo, mu mashuri, mu magereza n’ahandi haba abantu benshi;

6. Gukomeza guteza imbere inganda zikorera mu Rwanda hagamijwe kugabanya ibituruka hanze no kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) kandi bikoroherezwa mu bijyanye n’itangwa ry’amasoko (procurement process);

7. Gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba zihariye zigamije kurushaho kongera umusaruro harimo uburyo bwo kubona imbuto zo gutera zihagije kandi nziza ku gihe no kongera ibyoherezwa mu mahanga bituruka ku buhinzi n’ubworozi;

8. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye no kubaka amacumbi aciriritse;

9. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kunoza uburyo bwo gutunganya imyanda (waste management) mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali;

10. Guteza imbere ibikorwa bizamura Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by’Inzego n’Ibigo bya Leta;

11. Gushyiraho gahunda yihutirwa yo kubyaza umusaruro ikibanza Leta y’u Rwanda yahawe na Leta ya Djibouti;

12. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (cashless payment) by’umwihariko mu Nzego za Leta;

13. Kunoza imitangire ya serivisi mu Nzego za Leta hitawe ku bipimo bigaragazwa n’inzego zibishinzwe no kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (Rwanda online services);

14. Gushyiraho ingamba zo kongerera ubushobozi gahunda ya mituweli (mutuelle de santé) ku buryo burambye;

15. Gushyiraho ingamba zigamije gutuma abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta baguma muri ako kazi;

16. Kunoza imitangire ya serivisi mu mavuriro ya Leta, amavuriro y’abikorera n’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara;

17. Gukoresha inzobere z’abaganga bakorera mu bitaro bya Kaminuza kwigisha abaganga n’abandi bakora umwuga w’ubuvuzi hagamijwe kongera ubumenyi n’umubare w’inzobere mu buvuzi;

18. Kunoza ireme ry’uburezi, hashyirwa ingufu cyane cyane mu kubona abarimu babyigiye kandi babishoboye, kongera ibikorwa remezo n’ibikoresho, gukora igenzura ngarukagihe no guteza imbere inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM);

19. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative kirasabwa gukurikirana no gukemura ibibazo biri mu makoperative no gufata izindi ngamba za ngombwa zo kuyateza imbere;

20. Ikigo cyo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) na za Kaminuza zigisha amategeko birasabwa kongera imbaraga mu kwigisha amasomo yihariye atuma Igihugu kirushaho kugira inzobere mu mategeko atandukanye (different domains);

21. Inzego zose za Leta zirasabwa gukorana na IOS company kugira ngo ibe ariyo ibafasha gukemura ibibazo byose bijyanye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga;

22. Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana;

23. Kwihutisha kugeza mu gihugu hose imiyoboro y’itumanaho (communication network) no kuyibyaza umusaruro;

24. Gushyiraho sitati yihariye igenga Abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane;

25. Gushyiraho ingamba zigamije guhindura imyumvire kugira ngo abantu barusheho kwiteza imbere aho gusaba gushyirwa mu cyiciro cy’ubudehe cy’abatishoboye;

26. Kongera ishoramari mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo cyane cyane ahakurura ba mukerarugendo benshi kurusha ahandi kandi bafite ubushobozi (ubukerarugendo bushingiye ku ngagi) no gusubiramo ibiciro by’ubukerarugendo.

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye , agira icyo asaba abayobozi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo