Imana izakomeze kurinda u Rwanda muri uyu mwaka kandi izakomeze kutuyobora - Minisitiri Ngirente

Mu masengesho ngarukamwaka, Minisitiri w’intebe yatangaje ko u Rwanda ruri kumwe n’Imana kandi ko izakomeza kururinda muri uyu mwaka wa 2018.

Ku nshuro ya 22, ihuriro Rwanda Leaders Fellowship’, ryongeye gutegura amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu, “National Prayer Breakfast" yitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za leta n’abaturutse mu madini n’amatorero atandukanye.

Aya masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, muri Kigali Convention Centre. Iki gikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 22 cyitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, na Madamu Jeannette Kagame.

Minisitiri w’intebe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yatangiye ijambo rye ageza ku bari aho ubutumwa bwa Perezida Kagame utabashije kuyitabira kubera ubutumwa bw’akazi yagiyemo mu gihugu cya Tanzania.

Minisitiri Ngirente yagize ati " Mu izina rya Prezida Kagame nejejwe no kwifatanya namwe, muri aya masengesho ngarukamwaka, yo gushimira Imana ku byiza yakoreye Igihugu cyacu, mu mwaka ushize wa 2017 no kuyiragiza ibiteganyijwe kugerwaho muri uyu mwaka wa 2018.

Ndagira ngo ntangire iri jambo mbagezaho ubutumwa nahawe na Perezida wa Repubulika. Yansabye gushimira Rwanda Leaders Fellowship itegura buri mwaka, kuva mu 1995, aya masengesho yo gushimira Imana ku byiza idukorera no kuyiragiza ibikorwa biri imbere."

Yunzemo ati " Perezida Kagame arabizeza ko azakomeza guha aya masengesho uburemere bukwiye kandi yongeye kubizeza ubufatanye buhoraho. Gushimira Imana kubera ibyiza yakoreye kandi ikomeje gukorera u Rwanda ndetse no gushyira mu biganza byayo ibikorwa duteganya kugeraho muri uyu mwaka, ni umuco mwiza.

Abanyarwanda kuva u Rwanda rwahangwa kugera uyu munsi twemera ko Imana ifite agaciro mu buzima bwacu n’ubw’Igihugu cyacu muri rusange."

Mu ijambo rye kandi, Minisitiri Ngirente yagarutse ku rubyiruko ndetse n’urugamba Guverinoma ikomeje rwo kururwanyamo ibiyobyabwenge asaba ko abantu bose bafatanya mu kubirwanya kandi ngo Imana izaba hafi Abanyarwanda muri uru rugamba.

Yagize ati " Guverinoma y’u Rwanda ikomeye ku rubyiruko ubu rugize hafi 70% by’abaturage bose. Nirwo mbaraga z’Igihugu. Nirwo ruzavamo abayobozi beza b’ejo…Kurera neza urubyiruko bizagabanya umubare munini warwo wishora mu kunywa ibiyobyabwenge.

Imibare yatangajwe na Polisi y’Igihugu igaragaza ko hagati ya 2013 na 2017 abantu 16,273 bari hagati y’imyaka 16 na 35 aribo bari barabaye imbata y’ibiyobyawenge.Ibi tugomba kubirwanya twese twivuye inyuma kandi n’Imana izatuba hafi muri uru rugamba kuko nayo ikunda ko abana bayo babaho neza."

Minisitiri Ngirente yavuze ko Imana izarinda u Rwanda no muri uyu mwaka , asoza ijambo rye ageze kubari aho isomo ryo muri Zaburi.

Ati " Imana izakomeze kurinda u Rwanda muri uyu mwaka kdi izakomeze kutuyobora mu bikorwa byose biteganyijwe. Ubumwe, gusenyera umugozi bigomba kujyana no gukora cyane bizadufashe gushyira mu bikorwa ibiteganyijwe mu nkingi y’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza.

Reka nsoreze ku magambo yo muri Zaburi ya 23 umurongo wa 4 agira ati: “N’ubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba. Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza”. U Rwanda ruri kumwe n’Imana. "

Amasengesho yo gusengera igihugu yatangijwe mu 1995, ahuza abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo abagize Guverinoma, abadepite, abasenateri, inzego z’ubutabera, iz’umutekano, abikorera, sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini.

Umwaka ushize aya masengesho aba agamije gushimira Imana, gusengera umwaka mushya no kumva icyo ivuga ko miyoborere myiza, yitabiriwe n’abagera kuri 700 barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Abayobozi bakuru b’igihugu barenga 1000 bitabiriye aya masengesho yari abaye ku nshuro ya 22

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo