Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kigiye kugira ubushobozi bwo kwakira indege 44

Imirimo yo kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali izatuma kigira ubushobozi bwo kwakira indege nini 44 ziparitse neza zivuye kuri 26 cyakira muri iki gihe.

Imirimo yo kivugurura no kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe irasatira umusozo.Ni imirimo yitezweho guhindura isura y’iki kibuga ku buryo umubare w’indege ndetse n’uwabagenzi biziyongera ku buryo butari bwarigeze bubaho mu mateka yacyo.

Inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza CHOGM ni yo yabaye imbarutso yo guterura uyu mushinga wa miliyari zisaga 14, hari muri Nzeri 2019.

Iki kibuga kiri ku buso bwa hegitari 226, imirimo yo kucyagura irarimbanije ibirimo gukorwa ni ukwagura inzira z’indege,aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo, hakiyongeraho no kwagura aho imodoka zaparikaga. Ni mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi, aho kuri ubu gisanzwe cyakira 26 ariko iyi mirimo nirangira, ziziyongeraho 18.

Kamana Kamanzi, Umuyobozi ushinzwe inyubako mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ibibuga by’indege yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko kwagura iki kibuga biri gukorwa mu buryo butandukanye.

Ati "Arrival expansion twayitangiye mu kwezi kwa 9 tukaba duteganya ko irangira mu kwezi kwa 6, tukaba dufite iriya na south aplone (aho indege ziparika mu mujyepfo) ndetse n’umuhanda service road watangiye mu kwezi kwa 9 ikaba irimo irangira. Uyu muhanda hasigaye nka metero 300 na ko mbere y’uko uku kwezi kurangira karaba karangiye,ibyo byose noneho tukaba turi gutsindagira ku mpande z’ikibuga cy’indege kugira ngo twubahirize umutekano wazo mu gihe yajya ku ruhande ikajya ahantu hameze neza."

Kwagura iki kibuga byahaye akazi abaturage bagera ku 1000. Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver avuga ko kongera ubushobozi bw’iki kibuga ari kimwe mu bikenewe cyane mu kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha Icyongereza CHOGM.

Ati "Icyo twarimo dukora ni ukugira ngo tugire ikibuga cy’indege cyacu gisa neza, gifite ibya ngombwa byose ku buryo indege zajya kuza zikaza nta kibazo zigize. Ibi ni ibikorwa twafatiye hamwe n’ibindi byose by’imihanda urabona uriya muhanda uva ku karere ka Gasabo ,ukagera kuri Airtel ndetse ugakomeza munsi,kugera kuri controle technique ya polisi,ukava no kuri uriya muhanda ukomeza ukava controle technique ukambuka ujya Nyarutarama tukaba dufite n’uriya ukomeza ku Mulindi wambuka aho, hari undi muhanda hakaba n’undi ugera Alpha Palace ibi byose ni ibikorwa turimo byo gutunyanya umujyi wacu."

Akomeza avuga ko kwagura iki Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Leta y’u Rwanda hari amafaranga yatanze andi atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibibuga by’indege ku buryo yose asaga miliyari 14.

Ati "Bimwe ni amafaranga Leta yagiye itanga aho imaze gutanga arenga miliyari 5 ariko na Rwanda Airport Company yishyiriyeho amafaranga yayo kugira ngo bakore biriya bikorwa, ariko banongereho n’indi mihanda yindi urabona kuva ku kibuga cy’indege ujya Kabeza iriya mihanda irakoze na za ruhurura zirakoze ntabwo ari amafaranga Leta yatanze gusa."

Umwaka wa 2019-2020 Ikibuga cy’Indege cya Kigali cyakiriye abagenzi miliyoni 1,2. Kubera ibikorwa byo kucyagura biteganijwe ko mu mwaka wa 2022-2023 Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 2. Cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege 26 nini za Boeng 737 ziparitse neza. Kwagurwa kwacyo bizatuma umubare w’indege zagiparikagaho ugera kuri 44.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo