Igiciro cya Lisansi cyazamutse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli: Mazutu na Lisansi. Lisansi yiyongeraho amafaranga 73 Mazutu izamukaho 60.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi, RURA yatangaje ko guhera kuwa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2019, igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro kivuye ku 1023 Frw naho igiciro cya mazutu i Kigali gishyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 1091 kuri litiro, kivuye ku 1039 Frw.

RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo