Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli: Mazutu na Lisansi. Lisansi yiyongeraho amafaranga 73 Mazutu izamukaho 60.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi, RURA yatangaje ko guhera kuwa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2019, igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro kivuye ku 1023 Frw naho igiciro cya mazutu i Kigali gishyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 1091 kuri litiro, kivuye ku 1039 Frw.
RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.