Igiciro cya ’Essence’ cyazamutse

RURA , Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Igiciro cya Essence cyavuye ku mafaranga 970 FRW kuri litiro, ubu ikaba iri kugura 1022. Ni ukuvuga ko iki giciro cyazamutseho agera ku mafaranga 52. Iki giciro kizatangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki 03 Werurwe 2017. Mazout yo izaba igura 958 mu Mujyi wa Kigali. Iri zamuka ry’ibiciro RURA yatangaje ko rushingiye ku izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro, nta ngaruka bigomba kugira ku mpinduka z’ibiciro byo gutwara abagenzi (Public transportation).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo