Ifungurwa ry’utubari, ingendo zigeza saa tanu i Kigali....Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere Nzeri 2021

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 23 Nzeri kugeza ku ya 13 Ukwakira 2021.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tanu z’ijoro (11:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa yine z’ijoro (10:00 PM).

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi hose mu Gihugu. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

Icyakora mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

c. Ibiro by’lnzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

d. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

e. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

i. Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi hamwe na RDB.

j. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

k. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

l. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

m. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

p. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’lnzego z’lbanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y ‘Ubutegetsi bw’Igihugu.

q. Ibirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (designated/ approved venues), harimo no mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n ‘undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza).

r. Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’ab ahanzi, iserukiramuco/fesitivali, imurikabikorwa n’ibindi) bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

s. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n ‘Inganda.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibi bikurikira:

o Imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2022A (Umuhindo 2021).
o Urutonde by’ubutaka n’ibyabukoreweho.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:

o Raporo zihujwe zerekeye ibaruramari z’umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.
o Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango wo kubungabunga ibinyabuzima witwa Wildlife Conservation Society, yemerera uwo muryango kugira icyicaro mu Rwanda.
o Amasezerano yo gutiza ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo, bugatizwa Gatare Tea Company Private Limited.
o Amasezerano yo gutiza ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo, bugatizwa Rugabano Tea Company Private Limited.
o Amasezerano yo gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo, bugakodeshwa Kivu Water Front Lirnited.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’itegeko rivugurura Itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro.
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere yerekeranye n’impano igenewe urnushinga wo guhangana na COVID-19 mu buryo bwihuse.

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Koreya ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’imbibi z’ibyo bihugu no hanze yazo.
o Umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’lgihugu yo kurwanya Jenoside.
o Umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’lgihugu y’Ubumwe n ‘Ubwiyunge.
o Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’lgihugu y’ltorero.
o Umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

o Iteka rya Perezida ryemeza iyinjizwa ry’u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere.
o Iteka rya Perezida rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bunganira Sena.
o Iteka rya Perezida rigena imboneraharnwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b ‘Umutwe w’Abadepite.
o Iteka rya Minisitiri w’lntebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n ‘Inshingano mboneragihugu.
o Iteka rya Minisitiri w ‘Intebe rivana ubutaka buherereye mu Kagali ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo.
o Iteka rya Minisitiri w’lntebe rivana ubutaka buherereye mu Kagali ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagararira ibihugu by’amahanga mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioners/ Ambasaderi, abahagarariye inyungu z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda (Consuls) n’uhagarariye umuryango mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:

o Yaya dit Dianguiné Doucoure: Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
o Michael Ian Upton: High Commissioner wa Repubulika ya New Zealand mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya.

o Mohamadou Musa Njie: High Commissioner wa Repubulika ya Gambiya mu Rwanda, afite icyicaro i Abuja muri Nigeria.
o Ozonnia Matthew Ojielo: Umuhuzabikorwa w ‘ibikorv.,ya by’Umuryango w’Abibumbye bigamije amajyambere mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
o Eric Manzi Kariningufu: Uhagarariye inyungu za Iceland mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
o Patience Mutesi: Uhagarariye inyungu za Finland mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

8. Inama y’ Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane:

o Setti Solomon, Commercial Attaché, at the Embassy of Rwanda in Washington, D.C. USA.

Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo:

o Jean Baptiste Byiringiro, Chief Digital Officer/MINISANTE
o Celine Mucyo Kayitana, Chief Digital Officer/ MINECOFIN
o Sylvere Mugumya, Business Analyst/ MINISANTE
o Carlene Seconde Umutoni, Business Analyst/ MINEDUC
o Jean Florent Kwizera, Business Analyst/ MINECOFIN
o Ngenzi Jean-Paul Kirenga, Business Analyst/ MINICOM
o Eric Ngabo, Business Analyst/MINAFFET
o Athanase Akumuntu, Business Analyst/MoE/MINEMA
o Emmanuel Amani Kayitaba, Business Analyst/ MININFRA
o Patrick Dushimimana, Senior Software Developer/ MINEDUC
o Leon Mwumvaneza, Senior Software Developer/ MINEDUC
o Daniel Musengimana, Senior Software Developer/ MINICOM
o Zigama Didier Uwantwali, Senior Software Developer/ MINIJUST
o Andrew Muhire, Senior Software Developer/ MINISANTE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo