Icumi bafunzwe bakekwaho guha ruswa Abapolisi

Abantu icumi bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’Amafaranga Abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda.

Batatu bafatiwe mu karere ka Kicukiro; abo akaba ari: Kayitare Juvenal watanze ruswa y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda; Harindintwari Jean d’Amour watanze ibihumbi bitanu na Mutimura Jaribu watanze ibihumbi cumi na bibiri.

Hari kandi Bikorimana Jean Claude watanze ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda na Hategekimana Alphonse watanze ibihumbi makumyabiri; aba bombi bakaba barafatiwe mu karere ka Nyabihu.

Abandi ni Kamana Janvier wafatiwe muri Kamonyi; akaba yaratanze ibihumbi bitanu; Mbonabucya Emmanuel watanze ibihumbi bitanu; akaba yarafatiwe mu karere ka Nyanza; Byiringiro Providence wafatiwe muri Karongi arimo gutanga ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda , Ntahondereye Vincent wafatiwe muri Rusizi arimo guha Umupolisi ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda na Nzeyimana Jean Marie Vianney wafatiwe mu karere ka Muhanga; akaba yaratanze ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Bose uko ari icumi bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi araburira bamwe mu batwara ibinyabiziga baha ruswa Abapolisi bakora muri iri shami kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda abagira inama yo kubireka kuko ari icyaha; aho uwo gihamye afungwa akanacibwa ihazabu.

Yagarutse ku ngamba za Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ruswa agira ati,"Umupolisi w’u Rwanda uyatse, uyakiriye ndetse n’uyitanze arirukanwa hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze. Abayiha Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babihanirwe. Ababikora bakwiriye kubicikaho"

SSP Ndushabandi yavuze ko ruswa igira ingaruka mu mitangire myiza ya serivisi; kandi ko idindiza iterambere ry’Igihugu; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka ku murongo wa telefone itishyurwa 997; kandi yibutsa ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kuyirwanya no kuyikumira harimo kuba yarashyizego Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere y’Abapolisi (Inspection of Services and Ethics), Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi (Police Disciplinary Unit) ndetse n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ruswa biciye mu biganiro igirana n’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo