Ibyo Sophie Turner ukina muri ‘Game of Thrones’ yabonye mu Rwanda byamushenguye umutima - VIDEO

Sophie Turner wakinnye muri filime y’urukurikirane ya ’Game of Thrones’ aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yari yaje kureba ibikorwa by’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu mukobwa w’imyaka 21 yasubiye mu Bwongereza afite agahinda k’ibyabaye mu Rwanda, asaba abantu bose gushyigikira ibikorwa by’abagore bahuye n’ihohoterwa.

Sophie Turner akomoka mu Bwongereza. Muri ‘Game of Thrones’ aba yitwa Sansa Stark. Yaje mu Rwanda azanye n’umuryango mpuzamahanga ufasha abagore barokotse amarorerwa n’intambara, ‘Women for Women International’.

Sophier Turner

Muri Game of Thrones, Sophie aba yitwa Sansa Stark

Uyu muryango washinzwe muri 1993. Ufasha mu buryo bw’isanamitima ndetse no mu buryo bufatika , abagore barokotse intambara mu kubafasha mu bikorwa bibateza imbere. Mu Rwanda bafasha abagera kuri 75.000. Sophie Turner yakozwe ku mutima n’ibikorwa by’uyu muryango nyuma ya ‘Scene/ scène ’ yakinnye muri filime ‘Game of Thrones’ afatwa ku ngufu. Ni muri Saison ya 5, episode ya 6.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rw’uyu muryango, Sophia Turner agira ati “ Hashize imyaka nkinnye agace ka filime katavuzweho rumwe ubwo nafatwaga ku ngufu. Nyuma namenye umuryango wa Women for Women International’ bituma ngira imbaraga zo gufasha abagore bagize ikibazo nk’icyo, mbafasha kubiganiraho mu buryo bwaguye. Niyumvisemo ko nanjye ngomba kugira uruhare muri ibi bikorwa kuko birandeba,…

Urugendo rw’akababaro

Umuryango wa Women for Women International’ niwo wasabye Sophie Turner ko bazana mu Rwanda , akareba aho ibikorwa byabo bigeze. Sophie Turner avuga ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamushenguye nyuma yo kumva akanibonera amateka yaranze u Rwanda ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abarenga miliyoni bagahitanwa nayo naho abagore 500.000 bagafatwa ku ngufu.

“…ibyo twabonye byari biteye agahinda cyane cyane ibyo twabonye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali…igice cya nyuma kigaragaza abana nicyo giteye agahinda…kubona amafoto y’abana bishwe, uko bishwe…n’andi mafoto y’abantu bishwe muri jenoside, …wari umunsi uteye agahinda..”

Sophie avuga ko nubwo uyu munsi wamubereye uw’agahinda ariko indi minsi yakurikiyeho ibyo yabonye ngo byamugaruriye icyizere. Sophie yahuye n’abagore bafashwa n’umuryango wa Women for Women international, bamubwira ubuhamya bwabo n’aho bageze biteza imbere.

Ati “ Twabashije kubona abagore aho biga amasomo, aho bakorera ibikorwa byo kwiteza imbere nko kuboha uduseke, gukora Yoghurt , peanut Butter …nabonye ari ibintu bidasanzwe kandi byiza…

Yamaze iminsi asura u Rwanda

Sophie yashimishijwe no kubona aba bagore bageze kure biteza imbere

Mu butumwa yageneye isi n’abamukurikirana muri rusange, Sophie yagize ati “ Ibyo nabonye mu Rwanda ni ubuhamya bukomeye, bukomeretsa ariko bunatanga icyizere. Niyo mpamvu mwese mbasaba, abagore n’abagabo mu kwifanya ndetse no gushyigikira Women for Women International…Yego n’abagabo bagomba kubyitabira …mu gufasha abagore barokotse amahano, bakorewe ihohoterwa kugira ngo batumva ko bari bonyine.”

Sophie Turner yavutse tariki 21 Gashyantare 1996. Bwa mbere atangira gukina filime , yahereye kuri Game of Thrones yitwa Sansa Stark kuva muri 2011 kugeza nubu. Ibi nibyo byatumye amenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse atangira gushyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye muri sinema.

Turner kandi yanakinnye muri filime The Thirteenth Tale yo muri 2013, muri Another Me nayo yo muri 2013, Barely Lethal yo muri 2015 ndetse anakina nka Jean Grey muri X-Men: Apocalypse yo muri 2016.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo