Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gashyantare 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 15 Werurwe 2021.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

b. Ibikorwa by’lnzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

c. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

d. Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za Kaminuza yemerewe gufungura.

e. Ingendo hagati y ‘Umujyi wa Kigali n ‘Intara ndetse n ‘Uturere dutandukanye tw’lgihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi, iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bose baba abo mu Gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu Gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

g. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

h. Resitora na café zemerewe kongera gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm), ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (takeaways or food delivery services) zo zemerewe gukomeza gukora kugeza saa mbiri z’ijoro (8:00 pm).

i. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

j. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

k. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bose baje mu Rwanda bazahamara igihe kirenze icyumweru bagomba guhita bipimisha COVID-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu, bakishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 7, nyuma y’icyo gihe bakongera kwipimisha COVID-19. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

l. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

m. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings) zirabujijwe.

n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

o. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20, kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

r. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki zikurikira:

• Politiki y’lgihugu y’uburinganire ivuguruye.
• Politiki y’iterambere rya siporo ivuguruye.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y ‘u Rwanda n’lkigega cy’iterambere mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga w ‘u Rwanda wo kugeza amashanyarazi kuri bose, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 11 Gashyantare 2021.
• Umushinga w’itegeko rishyiraho Itorero ry’u Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

• Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga atangwa ku ruhushya rw’itumanaho rikoresha umurongo wa radiyo.
• Iteka rya Minisitiri ryerekeye ibikorwa by’abatanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera.

6. Inama y’ Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y ‘Uburezi:

• Pascal GATABAZI, Chief Technical Advisor
• Christophe NSENGIYAREMYE, Director General of Sector Planning, Monitoring and Evaluation
• Rose BAGUMA, Director General of Policy Analysis
• Jimmy Christian BYUKUSENGE, Director General of Corporate Services
• Eric NIYONGABO, Advisor to the Minister of State in charge of TVET

Mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority):

• Dr. Bernard BAHATI, Director General
• Vianney Augustine KAVUTSE, Head of Department of Basic Education and TVET Quality Assurance
• Dr. Alphonse SEBAGANWA, Head of Department of Basic Education and TVET Examination
• Angelique BONEZA, Division Manager of Basic Education and TVET Quality Standards

Mu Rwego rw ‘Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education Board):

• Dr. Nelson MBARUSHIMANA, Director General
• Leon Mugenzi NTAWUKURIRYAYO, Head of Teacher Development, Management, Career Guidance and Counselling Department

Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n ‘Ubumenyingiro (Rwanda Polutechnic):

• Dr. Sylvie MUCYO, Deputy Vice Chancellor in charge of Training, Institutional Development and Research
• Dr. Aimable NSABIMANA, Deputy Vice Chancellor in charge of Administration and Finance

Mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Technical and Vocational Education and Training Board):

• Solange UWAMAHORO, Head of Training Management Department
• Aimable RWAMASIRABO, Head of Curriculum and Instructional Materials Development Department

Muri PRC KARONGI:

• Dominique INGABIRE, Principal
• Leonard MANIRAMBONA, Deputy Principal in Charge of Academics and Training

7. Mu bindi:

Minisitiri w’Uburinganire n ‘Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 Werurwe 2021 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w ‘Umugore.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri Nzeri 2021, u Rwanda ruzitabira Inama yumuryango w’Abibumbye iziga ku bijyanye n’ibiribwa. Iyo nama izabera i New York muri Nzeri 2021, mu gihe hazaba hateranye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo