Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021

Ku wa Kabiri, taliki ya 14 Ukuboza 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwahawe izina rya Omicron bwagaragaye mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yasabye abaturage kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda, cyane cyane muri iki gihe twegereje iminsi mikuru isoza umwaka. Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, ni ngombwa kwikingiza, kwipimisha kenshi COVID-19 no kwirinda kujya ahari abantu benshi.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose, mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye ku itariki ya 16 Ukuboza 2021; ariko zishobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro (11:00 PM).

b. Abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi 3 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Abagenzi bose bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu, bakongera gupimwa ku munsi wa 3 n’uwa 7, biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa COVID-19.

c. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gibe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

d. Ibitaramo by’umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

e. Abakozi b’Inzego za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.

f. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

g. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 100. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’uko bikubiye mu Mabwiriza ya Minisiteri yUbutegetsi bw’Igihugu. Abategura amakoraniro/ibirori bagomba gukora ku buryo bibera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

h. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

i. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije.

j. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

k. Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

l. Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro mu Gihugu hose, hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

m. Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

n. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ha mukerarugendo (tour operators) na serivisi so gutwara ha mukerarugendo.

o. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti rye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.

p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

q. Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu Mabwiriza ya RDB.

r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

s. Ibikorwa by’imikino y’amahirae bizakomeza gufungura mu byiciro hashingiwe ku Mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi, kandi barakangurirwa gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cya Dallaire cyita ku bana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe isabirwa gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje iyinjizwa ry’u Rwanda mu muryango mpuzamahanga w’ibyerekeye ikoranabuhanga witwa Digital Cooperation Organization (DCO) nka kimwe mu bihugu byatangije uwo muryango.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:

• Kongera amasezerano Guverinoma y’u Rwanda ifitanye na Zipline Rwanda Ltd.

• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage witwa Society for Family and Health, yo gucunga no gukoresha amavuriro mato (health posts/postes de sante).

• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete yitwa Koko Networks Rwanda Ltd.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kwihutisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bwo gutanga no kubona ubutaka, ubwo gukodesha ubutaka mu buryo burambye, n’ubwo gutiza no gukodesha ubutaka bwa Leta.

• Iteka rya Minisitiri rigena ibyiciro by’ubutaka butangwaho inkondabutaka n’uburyo itangwamo.

• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo guhindura imikoreshereze y’ubutaka. a Iteka rya Ministiri rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura am.akimbirane ashingiye ku iyandikisha rusange ry’ubutaka no ku mbibi zabwo.

• Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite Ngishwanama mu by’Amazi ku rwego rw’Igihugu.

• Iteka rya Minisitiri rigenga Komite ishinzwe kubungabunga umutungo kamere w’emazi ku rwego rw’icyogogo na Komite tekiniki ku ngomero z’amazi.

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagize Komite tekiniki ku ngomero z’amazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu by’arnahanga mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi/High Commissioner bakurikira:

• Ibrahim Sidy Ibrahim Mattar: Ambasaderi wa Leta ya Libiya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Maria Alejandra Guerra Ferraz de Andrade: Ambasaderi wa Repubulika ya Chile mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

• Marie Charlotte G. Tang: Ambasaderi wa Repubulika ya Philippine mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

• Damptey Bediako Asare: High Commissioner wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Mu Rwego rw’Ubutabera

• Beatrice Mukamurenzi, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

• Olivier Kayumba, Minister Counsellor, Central African Republic Diplomatic Mission

• Didier Rugina, Second Counsellor, Central African Republic Diplomatic Mission

Mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS)

• Alain Mukuralinda, Deputy Spokesperson

• Emmanuel Nshimiyimana, Division Manager and Chief Budget Manager

• Emma Claudine Ntirenganya, Communications Analyst in charge of Government Programs

• Candy Basomingera, Analyst in charge of Campaigns & Events

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB)

• Alexis Afrika, Good Governance and JADF Division Manager

• Abdul Aziz Mwiseneza, Service Delivery Division Manager

• Pascal Mutemberezi, Registration Division Manager

• Grace Divine Muhoracyeye, Monitoring and Evaluation Division Manager

• Innocent Nzamwita, Global & E- Governance Research Analyst

• Anatole Mulindwa, Applied Governance Research Analyst

• Nicole Kiberinka, Innovation & Home-Grown Solution Research Analyst

9. Mu bindi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Gikondo harimo kubera imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 24, rikaba rizasozwa ku italiki ya 30 Ukuboza 2021.

Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2021.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo