Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 47 FRW byatwikiwe i Rubavu

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge no gushaka ingamba zo kubica burundu, inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’ Urubyiruko, iy’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 bakomereje ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu karere ka Rubavu.

Mbere y’uko abayobozi batanga ubutumwa bwabo, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Muhoza Omar wavuye mu biyobyabwenge ndetse na Nikuze Francine ubu ufunze kubera gufatanwa ibiyobyabwenge.

Mu buhamya bwe, Muhoza yavuze ati " Navukiye mu mujyi wa Kigali nkaba narakoreshaga ibiyobyabwenge kuva nkiri muto, bituma ntiga bitewe n’ikigare nagendagamo cyakoreshaga ibiyobyabwenge, nari umujura nkanakoresha amayeri menshi."

Yakomeje agira ati " Nyuma naje kujyanwa Iwawa marayo imyaka 2, nahavuye narize umwuga w’ububaji, ubu dufite koperative ibaza y’urubyiruko rwavuye Iwawa kandi ubu ni intangarugero.” Yanavuze ati:”Kubera igihe twatakaje igihe twari mu biyobyabwenge, biradusaba kwihuta cyane, nkaba ngira inama urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko nta cyiza kirimo, kuko gutangira kubinywa biroroha ariko kubivamo ntibyoroshye."

Nikuze ufungiye ibiyobyabwenge we yagize ati " Nari maze imyaka 4 mbicuruza, nkaba narajyaga kubirangura nkabyogana mu mazi, nyuma nza gufatwa nemera icyaha, ntanga amakuru y’abo twafatanyaga ubu bamwe barafashwe, nkaba nsaba abakibicuruza n’abumva babicuruza kubireka kuko nta nyungu irimo uretse gufatwa ugafungwa."

Ubu bukangurambaga bwabereye kuri Sitade Umuganda y’akarere ka Rubavu, bwabanjirijwe n’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo ibiro 420 by’urumogi, litiro 1900 z’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Blue Sky, African Gin na Vodka ndetse na Litiro 30 za Kanyanga byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 47 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byose bikaba byarafatiwe mu karere ka Rubavu mu mezi 2 ashize. Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi basobanuriraga abaturage ububi bw’Ibiyobyabwenge n’ingaruka ababyishoramo bahura nazo, bakabasaba kubireka no gutanga amakuru y’ababyishoramo.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yashishikarije abaturage kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge.

Minisitiri Kaboneka yagize ati " Izina ubwaryo rifite icyo icyo rivuga, kuba turi hano ni uko hari umutekano, uwo mutekano n’imbaraga ntibyaboneka abantu barasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Umutungo w’u Rwanda ni abaturage, iterambere ry’igihugu rizagerwaho kubera imbaraga z’abaturage kandi uwanyoye ibiyobyabwenge atekereza gusenya. Ntitwateza igihugu imbere twarabaye imbata z’ibiyobyabwenge."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka

Minisitiri Kaboneka yasabye ababyeyi kurinda ko abana bishora mu biyobyabwenge, ahubwo bakabubaka kugirango baziteze imbere bateze n’imbere igihugu.

Ati " Urwo rubyiruko muha ibiyobyabwenge, nibamara kuyoba ubwenge mumenye ko bazasenya ibyo muba mushaka kugeraho kandi arimwe muzaba mubyiteye.

Turashaka urubyiruko rusobanutse, ruzima, ababakura mu ishuri ngo mujye kuzana ibiyobyabwenge barabashuka, kuko uzafatwa ufungwe, kandi igihano cy’ibiyobyabwenge kigiye kwiyongera, ahubwo aba babashuka nimubagaragaze bafatwe."

Yasoje akangurira abanyarubavu kurangwa n’isuku haba mu ngo zabo, ho bakorera n’aho bagenda.

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, yasabye abari aho kwamagana ibyangiza urubyiruko.

Yagize ati " Ntituzarebera abatwangiriza urubyiruko, ahubwo turashima abatanga amakuru kuko n’abafatwa baba babigizemo uruhare.

Rubyiruko, muhisemo icyiza ubuzima bwaba bwiza, turabasaba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’ababicuruza."

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi

Minisitiri Mbabazi yasabye ababyeyi gushakira urubyiruko ruri mu biruhuko ibyo rukora rukabihugiraho, kugirango hatagira ababashora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi w’Intara y’ Uburengerazuba Alphonse Munyantwari, yavuze ko mu ngamba zafashwe zo kwirinda ibiyobyabwenge harimo n’ubukangurambaga nk’ubu.

Aha yagize ati " Mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano mucye dufite, ariko ikibazo dufite ni ibiyobyabwenge n’ibisindisha byibasiye urubyiruko rwacu, tukaba tugomba gushyiramo imbaraga no gufata ingamba zo kubikumira no kubirwanya, kuko nta terambere ryagerwaho tugifite urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge."

Mu Rwanda ntaho duhinga urumogi, kubyirinda rero ni ukurinda imipaka yacu,kandi inzego z’umutekano ntizabyishoboza zonyine, ikaba ariyo mpamvu tuba twaje kubakangurira kubidufashamo."

IGP Gasana

IGP Gasana yasabye abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru y’ahaturuka ibiyobyabwenge kugirango bicike mu gihugu. Yasabye abaturage gufasha Polisi y’u Rwanda kurwanya ibindi bibangamira umutekano birimo impanuka zo mu muhanda, Magendu, kwirinda guha abana inzoga, inda ziterwa abana, n’ibindi. Aha yavuze ko kuva mu minsi ishize hatangizwa icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 30%.

Mbere y’aho, hari habaye inama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze z’akarere ka Rubavu kuva ku mudugudu kugera ku karere, abavuga rikumvikana barimo abarimu n’abanyamadini bari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara n’ubwa Polisi, barebera hamwe impamvu zituma hari bamwe mu baturage b’aka karere banywa bakanacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, inzira zikoreshwa byinjizwa mu gihugu, aho bikunda kwinjirira, abagira uruhare mu kubyinjiza n’amayeri bakoresha, byose bigamije gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo