Huye: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba amafaranga y’umuturage bamaze kumusindisha

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye k’ubufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage amafaranga nyuma yo kumusindisha.

Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27 bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300,000 kuri telefoni y’uwitwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy’ubujura Polisi yabafashe biturutse k’ubufatanye n’abaturage.

Yagize ati“Tariki ya 24 Kamena Hategekimana Daniel yagiye mu kabari nako kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni mu gihe ari kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

Ati” Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho ibihumbi 50 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari nawe ahabwa umubare w’ibanga nawe yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160. Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mugihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300.”

SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari. Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise aza gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze bahise batoroka ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo ubwo aribwo bwose.

Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi.”

Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utabari dufunze. Nzabarushimana akabari ke karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.Ni mugihe aba batatu bafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo